RFL
Kigali

Benzema na Vinicius Jr biyunze nyuma y'iminsi itandatu badacana uwaka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2020 16:33
0


Nyuma y''iminsi itandatu Karim Benzema na Vinicius Jr bakinira Real Madrid badacana uwaka nyuma yo gushwana ku mukino banganyijemo na Borussia Monchengladbach 2-2 muri UEFA Champions League, byarangiye bahujwe n'intsinzi bakuye kuri Inter Milan bariyunga.



Nyuma y'umukino Real Madrid yatsinzemo inter Milan muri UEFA Champions League 3-2, bigizwemo uruhare runini cyane na Vinicius wari wanenzwe cyane ku mukino wa Borussia Monchengladbach, yongeye guhabwa agaciro na bagenzi be ndetse aniyunga na Benzema wari wamutunze agatoki muri uwo mukino.

Nyuma y'intsinzi Real Madrid yabonye kuri Inter Milan, Benzema na Vinicius bari bashwanye ku mukino wa Monchengladbach, bagaragaye bahoberana bishimye, bigaragaza ko amakimbirane bari bagiranye bayakemuye.

Anyuze kuri Instagram ye Benzemo yagaragaje ko umubano we na mugenzi we ukomoka muri Brazil ubu wifashe neza, nyuma yo gushyiraho ifoto bahoberana bose baseka.

Ku mukino wa UEFA Champions League, Real Madrid yanganyijemo na Borussia Monchengladbach 2-2, ntabwo Karim Benzema yishimiye imikinire ya mugenzi we Vinicius Jr, wakomezaga apfusha ubusa imipira yahabwaga kandi iyi kipe yo mu Budage yari yabatsinze igitego.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinzwe 1-0, maze ubwo bavaga mu karuhuko baje gukina iminota 45 y'igice cya kabiri, Camera zafashe Karim Benzema yihaniza myugariro Ferland Mendy kutongera guha umupira Vinicius. Yagize ati "Ntiwongere kumuhereza umupira muvandimwe….Ahanganye natwe”.

Nyuma y'uyu mukino ntabwo Vinicius yashimishijwe n'amagambo Benzema yabwiye Mendy, kuko asanga atari akwiye kuyavuga kuko asanga byari kuba byiza akamwegera akamugira inama y'ibyo yahindura, aho kubuza mugenzi we kumuha imipira.

Benzema na Vinicius bashwaniye mu mukino wa Borussia Monchengladbach

Aba bakinnyi biyunze nyuma yo gutsinda Inter Milan 3-2





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND