Umuhanzi Bobi Wine uri kwiyamamariza ku mwanya w’ubu Perezida, yasutse amarira avanze n’ikiniga ubwo yashimiraga umugore we Barbie.
Nk'uko babivuga ko inyuma ya buri mugabo w’igikomerezwa haba hari umugore mwiza, ni byo Bobi Wine yashimangiye ubwo yashimiraga umufasha we witwa Barbie Kyagulanyi. Mu kiganiro yari yatumiwemo kuri television, Bobi Wine yabajijwe ikimutera imbaraga mu byo akora byose yaba ari mu muziki ndetse na politiki yinjiyemo vuba.
Mu magambo
ye Bobi Wine yasubije afatwa n’ikiniga atangira kurira yagize ati ”Sinzi
amagambo nabivugamo nsobanura uburyo umugore wanjye yarwaniriye ishyaka kuko
iyaba nta mufite simba ngeze aho ngeze ubu”.
Bobi Wine n'umugore we Barbie
Bobi Wine yasoje ashima
Imana yamuhaye umugore w’umutima kandi anayisaba ko yakomeza kumurinda ubuzima
bwe bwose.
TANGA IGITECYEREZO