RFL
Kigali

Bobi Wine mu marira menshi yashimiye umugore we

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:5/11/2020 15:59
2


Umuhanzi Bobi Wine uri kwiyamamariza ku mwanya w’ubu Perezida, yasutse amarira avanze n’ikiniga ubwo yashimiraga umugore we Barbie.



Nk'uko babivuga ko inyuma ya buri mugabo w’igikomerezwa haba hari umugore mwiza, ni byo Bobi Wine yashimangiye ubwo yashimiraga umufasha we witwa Barbie Kyagulanyi. Mu kiganiro yari yatumiwemo kuri television, Bobi Wine yabajijwe ikimutera imbaraga mu byo akora byose yaba ari mu muziki ndetse na politiki yinjiyemo vuba.

Mu magambo ye Bobi Wine yasubije afatwa n’ikiniga atangira kurira yagize ati ”Sinzi amagambo nabivugamo nsobanura uburyo umugore wanjye yarwaniriye ishyaka kuko iyaba nta mufite simba ngeze aho ngeze ubu”.


Bobi Wine n'umugore we Barbie

Bobi Wine yasoje ashima Imana yamuhaye umugore w’umutima kandi anayisaba ko yakomeza kumurinda ubuzima bwe bwose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justus tumwesige 3 years ago
    Ndi muri kampala uhereye kubyo banyuzemo nukuri reka amushime
  • Justus tumwesige 3 years ago
    Ndi muri kampala uhereye kubyo banyuzemo nukuri reka amushime





Inyarwanda BACKGROUND