Ubushakashatsi bwerekana ko ushobora kumenya imiterere y’umukobwa ukurikije ukwezi yavutsemo ukabasha kumenya niba koko mushobora kubana cyangwa se bitashoboka bitewe n’uko ateye.
Ubusanzwe n'ubwo bigoye kumenya imiterere yose ya buri muntu
bitewe n’uko umuntu ari mugari abahanga bagaragaje ko hakurikijwe ukwezi
umukobwa yavutsemo ushobora kumenya imiterere ye, ibi babyemeje bamaze gukora
igerageza ku bantu bvutse mu mezi amwe.
Dore rero imiterere ya buri mukobwa mukundana hakurikijwe
ukwezi yavutsemo:
1. Umukobwa wavutse mu kwezi kwa Mutarama: Niba umukobwa
mukundana yaravutse mu kwezi kwa mbere, mu bisanzwe ni intagondwa cyane, ntakurwa
ku ijambo, kandi ntiyoroshye. Umukobwa wavutse
muri uku kwezi, ahora ashaka kwitabwaho agira intego y’ibyo yiyemeje gukora, iyo
yiyemeje gukurura umugabo, birangira amwigaruriye, ubusanzwe ntiyumva pe, iyo
umukunzi we agerageje kumugira inama ku byo agomba gukora yumva ko ari ubuzima
bwe kandi ku bwe aba yumva ko ntawamubera umuyobozi mu buzima bwe aba yumva
yabaho uko ashaka.
2. Umukobwa wavutse mu kwezi kwa Gashyantare: Niba umukobwa
mukundana yaravuse muri uku kwezi, menya neza ko uyu mukobwa ari ingurutsi, nk’umukunzi
we uzabigenzure neza ntabwo aho umusize ari ho umusanga, akunda gutembera,
gusohoka no kujya ahantu hashya, Ni ubwoko
bw’umukobwa ukunda kwitemberera cyane no kwidagadura. Niba wowe nk’umukunzi we
udakunda ibintu byo gusohoka azahitamo kukureka asange ababishoboye.
3. Umukobwa wavutse mu kwezi muri Werurwe: Abakobwa bavutse muri uku kwezi bagira
urukundo rwinshi, bagira Ubuntu, barumva kandi ni abizerwa cyane, bashishikazwa
cyane n’amarangamutima y’uwo bakundana, niba umukobwa mukundana yaravutse muri
uku kwezi, ntuzatume agucika.
4. Umukobwa wavutse muri Mata: Umukobwa uri muri iki cyiciro akunda
kwigenga. Ubusanzwe agira urugwiro, aratuje, kandi afite ubwenge, ntabwo ari
ubwoko bw’umukobwa usimbagurikira kuri buri kimwe cyangwa se ngo abe umwasama. Afata
igihe cye cyo guhitamo uwo bazabana. Kandi ntabwo ari ubwoko bw’umukobwa wizera
byoroshye umukunzi we, afata umwanya mu buryo bwimbitse mbere yo kwifungurira
mugenzi we.
5. Umukobwa wavutse muri Gicurasi: Abakobwa bavutse muri uku
kwezi, biragoye kumenya icyo batekereza
kuko bakunda guhisha ibintu byabo cyane ku buryo abakunzi babo babimenya byarangiye,
umukobwa wavutse muri uku kwezi agira
ikinyabupfura cyinshi, akunda cyane iyo umugabo we amushimagije ku bw’ibyiza
yakoze.
6. Umukobwa wavutse muri Kamena: Uyu mukobwa azi gukunda kandi
na we agira amahirwe yo gukundwa, akunda care cyane n'ubwo rimwe na rimwe
atabigaragaza, afite uburyo bwo gucecekesha amarangamutima ye, ikindi kintu
gitangaje umukobwa wavutse muri uku kwezi agira ni uko azi guhita yikuramo
umukunzi we mu gihe hari icyo batumvikanyeho, uyu mukobwa arakora cyane kandi
yakora ibishoboka byose ngo agumane n’umukunzi
we gusa iyo byanze arekera iyo.
7. Umukobwa wavutse muri Nyakanga: Uyu aratuje cyane ntabwo
akunda amakimbirane ndetse ntabwa aba ashaka ko hari uwamwiyenzaho, bene aba
bakobwa bavutse muri uku kwezi bagira ibanga cyane, birinda mu byo bavuga no
mu byo bakora, ntabwo bakunda icyabateranya n’abandi, bababarira by’ako kanya
ariko kandi bakunda kubika amakuru y’ibibi byababayeho.
8. Umukobwa wavutse muri Kanama: Arahubuka kandi avugira aho,
arizera byoroshye, akunda kwishimisha kandi ntakunda ibihe bibi, ntiyita ku byo
abandi bamutekerezaho, nubwo yikunda ariko agerageza gutega amatwi abamukeneye.
9. Umukobwa wavutse muri Nzeri: Abakobwa bavutse muri uku kwezi
barakundwa cyane, bakunda kwitabwaho cyane kandi ni abakobwa umusore wese
yakunda, umukobwa wavutse muri uku kwezi ni umwizerwa cyane ni umusirimu yambara
neza, ntakunda umuntu umucishamo ijisho ndetse azi guhitamo neza uwo bazabana.
10. Umukobwa wavutse mu Kwakira: Umukobwa wavutse muri uku kwezi
akunda cyane iyo umukunzi we amushimagiza akavuga ko atabaho atamufite, akunda
amagambo aryoheye amatwi akunda iyo umugabo amubwiye ko ari cyo kintu cyiza
yabonye ku isi, agira udushya twinshi ndetse akunda gusohoka kugira ngo abone
ibintu bishya, agira umutima mwiza ndetse yifuza ko abamukikije bose bahora
bishimye, ni umunyamahoro kandi yirinda intambara uko ashoboye.
11. Umukobwa wavutse mu Gushyingo: Uyu aba ameze nk’utajegajega
kandi agaragara nk’udashidikanya ku bintu, akunda guhora agaragaza ibitekerezo
bye, arasesengura cyane, areba kure ku buryo kumubeshya bitapfa kukororhera.
12. Umukobwa wavutse mu kuboza: Uyu nubwo akunda gutuza ariko
ikintu cyamunaniye ni ukwihangana, akunda kugerageza ibintu bishya no
kubivumbura, uyu na e agerageza uko ashoboye kose akirinda ibibazo kuri mugenzi
we ariko iyo byakabije, uyu mukobwa aba mubi cyane.
TANGA IGITECYEREZO