RFL
Kigali

FERWAFA yatangaje abatoza b'Amavubi U17 na U20 agiye kwitabira CECAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/11/2020 13:21
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryamaze gutangaza abatoza bazaba bayoboye ikipe y'igihugu Amavubi mu bataregeje imyaka 17 ndetse na 20 agiye kwitabira CECAFA izatangira muri uku kwezi.



Aya makipe yari amaze igihe nta batoza ifite kuko abari bayafite amasezerano yabo yari yararangiye ntiyongerwa cyangwa ngo avugururwe.

Abatoza bahawe aya makipe, n'ubundi bari basanzwe bamenyerewe mu gutoza amakipe y'igihugu y'abakinnyi bari muri ibi byiciro by'imyaka.

Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, azatozwa na Rwasamanzi Yves nk’umutoza mukuru, azaba yungirijwe na Moussa Gatera, mu gihe umutoza w’abazamu ari Kabarisa Kaliopi.

Mu gihe Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, Umutoza Mukuru ari Kayiranga Jean Baptiste uzaba wungirijwe na Bisengimana Justin, mu gihe Amil Khan ariwe mutoza w’abanyezamu.

Muri CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania,  u Rwanda rwisanze mu itsinda A hamwe na Tanzania izaba yakiriye amarushanwa, Somalia ndetse na Djibouti.

Mu gihe Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo iri mu itsinda A hamwe na Eritrea ndetse na South Sudan.

Uko Amakipe yatomboranye muri CECAFA U20:

Itsinda A: Tanzania, Rwanda, Somalia, Djibouti

Itsinda B: Burundi, Eritrea, South Sudan, Uganda

Itsinda C: Ethiopia, Kenya, Sudan

Uko Amakipe yatomboranye muri CECAFA U17:

Itsinda A: Rwanda, Eritrea, South Sudan

Itsinda B: Uganda, Ethiopia, Kenya

Itsinda C: Sudan, Djibouti, Tanzania

U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.

Rwasamanzi wahawe gutozo Amavubi U20, asanzwe amenyereye gutoza ikipe y'igihugu y'abafite imyka 15 na 17

Itsinda ry'abatoza n'abakozi bazafatanya na Rwasamanzi

Kayiranga asanzwe amenyereye gutoza Amavubi U20

Itsinda ry'abatoza n'abakozi bazafatanya na kayiranga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND