RFL
Kigali

Umunyamasengesho wa Trump ari gutakambira Imana ngo yongere atorwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/11/2020 13:28
0


Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n'umujyanama mu by'ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.



Paula White-Cain, umunyamasengesho wa Trump yasenze yirukana imyuka ituma biba amajwi ya Trump by'umwihariko mu gusenga kwe yibanze ku cyo yise "amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump".

Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga - cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.

Asenga yagize ati: "Mu izina rya Yesu, turategeka inda zose za satani kugira ngo zivemo muri iki gihe. Turatangaza ko ikintu cyose satani yari atwite kivamo, ntigishobore gukora gahunda iyo ari yo yose yo kurimbura, umugambi uwo ari wo wose wo kugirira nabi Trump."

Paula White, uyobora 'White House's Faith and Opportunity Initiative', yunganiye isengesho rye kuri twitter asobanura ko icyo yari ashatse kuvuga gikubiye mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso 6: 12 havuga hati  "kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru".

Src: Dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND