RFL
Kigali

Kanye West yajyanywe mu nkiko n’ikigo cyamufashije yiyamamaza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/11/2020 9:53
0


Umuraperi akaba n’umushoramari Kanye West arashinjwa kwambura amafaranga angana na milioni imwe y'amadolari ikigo cyitwa Soap Opera yakoresheje mu gucuranga ubwo yiyamamazaga.



Iki kigo ubwo cyatangiraga gukorera Kanye West, yifuje ko cyahindurirwa izina maze acyita Kanye West Nebuchadnezzar Opera. Iri tsinda rigizwe n’abantu benshi batandukanye barimo abacuranga hamwe n’abaririmba.

Iri tsinda kandi ni naryo ryamufashije mu gitaramo Kanye West aherutse gukora cyitwa Hollywood Bowl nkuko umukuru w'iri tsinda Kecia Gayle yatangarije ikinyamakuru The Blast. Yavuze ko Kanye West yagombaga kubishyura miliyoni imwe y'amadolari mu gihe kitarenze icyumweru.

Gusa kugeza ubu Kanye West ntarabishyuraho n’amafaranga macye. Kecia Gayle yarengejeho ko ku munsi w’ejo Kanye West yahakaniye burundu iri tsinda ryamufashije aribwira ko kuva yatsinzwe nawe ntacyo yabamarira.

Iri tsinda naryo rikaba ryafashe umwanzuro wo kujyana Kanye West mu nkiko kugira ngo amategeko abe ariyo akurikirana uyu muraperi wabambuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND