RFL
Kigali

Hatangijwe ikinamico y'uruhererekane 'Uruhuri' irimo abanyamakuru b'amazina azwi mu ntego yo kurandura amakimbirane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/11/2020 8:09
5


Uruganda rwa Sinema mu Rwanda ruri gukura umunsi ku wundi aho kuri ubu filime nyarwanda ndetse n'Ikinamico biri kwiyongera. Magingo aya inkuru nziza tuzaniye abakunzi ba Sinema Nyarwanda ni uko hatangijwe Ikinamico y'uruhererekane yitwa 'Uruhuri' ya Ishya Cultural Troup yumvikanamo amajwi y'abanyamakuru batari bacye kandi b'amazina azwi.



Ishya Cultural Troup nyiri iyi kinamico, ni umuryango (Organization) ugamije kwigisha, guhugura no gukangurira Abanyarwanda gukunda igihugu n’umugabane muri rusange. Ugamije kandi kwamagana ikibi no gukangurira abantu kuva mu bubata bwacyo no guteza imbere iterambere ry'abanyarwanda mu kwihangira umurimo binyuze mu ikinamico yitwa "URUHURI".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Olivier Baganizi umwe mu bayobozi ba Ishya Cultural Troup yadutangarije ko iyi kinamico irimo abasore n'inkumi ndetse n'ababyeyi biyemeje gufatikanya mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyo. Ati "Turi abasore n'inkumi ndetse n'ababyeyi 30. Iyi kinamico izacishwa ku maradio ndetse tuzajya tujya hirya no hino dukina imbonankubonye turi kumwe n'abaturage tunaganira nabo mu gufatikanya gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo".


Digidigi ni umwe mu bakinnyi b'ikinamico 'Uruhuri'

Iyi kinamico y'uruhererekane 'Uruhuri' izajya ica ku Isango Star kuwa Gatanu saa kumi n'ebyiri na 15' z'umugoroba ndetse no ku Cyumweru mu gitondo saa mbiri na 45. Baganizi yavuze ko intego yabo ari ugufasha no kwigisha abanyarwanda na Afrika gutekereza byagutse, gukemura amakimbirane no kubigisha uburenganzira bwa buri umwe n'aho butarenga. Yavuze kandi ko bazigisha abantu gukura amaboko mu mifuka ndetse bakanoza ibyo bakora. Bashyize imbere guteza imbere uburezi, barwanya ubujiji. Yagize ati:

Intego ni uguhuriza hamwe nk’umuryango (Organization) kugira ngo dufashe, duhugure ndetse twigishe abanyarwanda na Africa muri rusange gutekereza byagutse, gukemura amakimbirane, kwigisha uburenganzira bwa buri umwe naho butarenga, gushyigikira biruseho ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ihoterwa rikorerwa mu miryango. Guhurira hamwe nk'umuryango kugira ngo dufashe abantu gukora ndetse no kunoza ibyo bakora bigana mu cyerecyezo cyi'terambere, gutekereza vuba ibyabateza imbere, ndetse n'imibereho myiza muri rusange. URUHURI ruzibanda ndetse no mu gutezaza imbere uburezi no gusoma turwanya ubujiji.

REBA HANO IGICE CYA MBERE CY'IKINAMICO Y'URUHEREREKANE 'URUHURI'


Mu nshingano bimirije imbere harimo no kwiga ibibazo by'abaturage no kubishakira ibisubizo. Ati "Intego yacu ni ukwiga ibibazo by'abaturage no kugerageza kubishakira ibisubizo cyane ko abenshi bagize Ishya Cultural Troup abenshi babarizwa mu itangazamakuru muri rusange...ubwo bumenyi rero bizadufasha gucisha ubutumwa mu ikinamico. Ubutumwa bwacu ahanini tuzibanda kuri ibi bikurikira: Kubaka u Rwanda rudafite inda zitateganijwe, guteza imbere uburenganzira bw'umwana;

Gutunga urubyiruko rudakoresha ibiyobyabwenge, kubaka umuryango w'u Rwanda utarangwamo amakimbirane, kurwanya ihumana ry’ikirere, kugira urubyiruko rudafite gusuzugura akazi no kubigisha kubishakira ibisubizo, gahunda zigira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu, gukunda no guteza imbere urubyiruko rwo muri Afrika kuba ku mugabane wabo bakawuteza imbere, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, abagore n'abagabo, no kwigisha abanyarwanda kumenya kugira imihigo yabateza imbere".

Baganizi Olivier yavuze ko batangiriye ku ikinamico y'uruhererekane ariko ko umwaka utaha wa 2021 bateganya gutangira gukora filime. Abakinnyi barenga 30 bumvikana muri iyi kinamico y'uruhererekane 'Uruhuri', nk'uko twabikomojeho haruguru, abenshi muri bo ni abanyamakuru ba Isango Star (Radiyo na Televiziyo), gusa harimo n'abo mu bindi bitangazamakuru nka Flash Fm ndetse n'abandi bamenyerewe muri sinema nka Digidigi. 

Bamwe mu bakinnyi b'iyi kinamico y'uruhererekane 'Uruhuri', twavugamo; Gisa Fausta, Guterman wa Isango Star, Umulisa Raissa, Justin Kayiranga, Yvette (Flash fm), Uwiringiyimana Patience (Papa Golizo), Digidigi, Mbarubukeye Etienne (Peacemaker), Cyizere Hope, Gisele Neza, Bruno, Ange, Moise, Carine, Fabrice, n'abandi benshi ba Isango Star. Igice cya mbere (Episode 1) cyagiye hanze tariki 31 Ukwakira 2020, kinyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa Ishya C. Troup.

AMAFOTO YA BAMWE MU BAKINNYI B'IKINAMICO Y'URUHEREREKANE 'URUHURI'

Yvette (Flash Fm)

Guterman (Isango Star)

Gisa Fausta

Bruno (Isango Star)

Gisele Neza

Justin Kayiranga

Uwiringiyimana Patience uzwi nka Papa Galizo (Isango Star)

Denyse

Moise

Carine

Fabrice

Umulisa Raissa

Yvette


Cassa

Ange (Isango Star)

Natacha

Immaculee


Cyizere Hope (Isango Star)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuvandimwe3 years ago
    Reka tuyitege tuzayumva uru ruhuri byanze bikunze wasanga harimo ibisubizo by'ibibazo nyine biduhuriraho
  • norbert3 years ago
    iyi kinamico njye nkurikije uko nyibonye ni "INSUBIZAMARANGAMUTIMA" mumagambo make amatwi ubu aboye ibyo kuyatunga biyabereye ,nawe kurikiranana iyi kinamico maze uhigire uko wakwitwara ndese wategura imitego yabangamira kugira ejo heza hawe. iyumvire
  • sar2 years ago
    Play for free and win real money! Claim (3) Free Spins Below https://tinyurl.com/yd6jan3s
  • nam1316428flebno1 year ago
    mps1316428rttyneg rKYhNAV VXYp HeEIsUS
  • mefadache2 months ago
    You have been awarded dividends from securities. You need to follow the link https://tinyurl.com/ytkpuan8





Inyarwanda BACKGROUND