RFL
Kigali

Ibyo umukunzi wa Cristiano Ronaldo yakoreye umuhungu wa Messi ku isabukuru ye byatunguye benshi!

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/11/2020 14:57
0


Uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi arangiza umukino, ni nako Ubukeba hagati ya Messi na Cristiano bwarangiye, ibi bikaba byashimangiwe n'umukunzi wa Cristiano Georgina Rodriguez wagaragaje ko iyi miryango ibanye neza cyane kuruta uko byahoze.



Ku wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo yari isabukuru y'umuhungu wa Messi, Thiago Messi Roccuzzo, wujuje imyaka 8 y'amavuko. Uwo munsi Thiago yatunguwe n'umukunzi wa Cristiano, Georgina Rodriguez, wamweretse ko amukunda kandi amuzirikana bitangaza benshi bakurikira iby'umubano wa Cristiano na Messi.

Anyuze ku rukuta rwa Instagram, umukunzi wa Messi, Antonela Rocuzzo yashyize ku rukuta rwe ifoto ya Thiago, amwifuriza isabukuru nziza. Yagize ati "Isabukuru nziza Thiagui. Ntabwo nabona amagambo yo kukubwira uburyo uri byose kuri twe, sakaza inseko nziza n'amahoro, turagukunda, kandi nzakomeza kugusoma n'ubwo utabikunda".

Mu gihe gito iyi foto yakunzwe n'abarenga miliyoni imwe n'igice ndetse itangwaho ibitekerezo n'abatagira ingano.

Nyuma yo kubona iyo foto Rucuzzo yashyize ku rukuta rwe, Georgina Rodriguez yagize ati: "Bari gukura vuba. Isabukuru nziza"! arenzaho utumenyetso tubiri tw'imitima. Ibyo Rodriguez yakoze byagaragaje ko iyi miryango yombi ibanye neza, nta kibazo kiri hagati yayo nk'uko benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru babitekereza.


Ubutumwa bwa Georgina Rodriguez ku isabukuru ya Thiago Messi

Rucuzzo na Thiago Messi mu byishimo

Thiago Messi yujuje imyaka 8 y'amavuko


Messia na Cristiano bashobora kuba babanye neza cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND