RFL
Kigali

Uruhukire mu mahoro mwamikazi wanjye-Noopja abwira Nyirakuru watabarutse

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/11/2020 13:42
0


Nyirakuru wa Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja, yavuye mu buzima. Noopja anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa bw’akababaro aho yavuze ko Nyirakuru yari byose kuri we bitewe n'uko yamureze kuva ku myaka itatu.



Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru yamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi aho Noopja yagiye kuri Instagram ye yandika ati: ”Inkuru y’incamugongo, uruhurkire mu mahoro mwamikazi wanjye umwe rukumbi wampaye ubuzima isoko y’ibyishimo n’imgisha”.

Kinyoni umuvandimwe wa Noopja yagiye munsi yandikaho utumenyetso tugaragaraza umutima umenetse. Naho Producer Element we yanditse ati: ”Imana yonyine ni yo izi impamvu”.

Noopja yamamaye mu ndirimbo “Murabeho” mu wa 2011. Nyuma yaje gukora izindi mu 2013 zikangurira gahunda za Leta. Mu wa 2018 yafunguye studio ubu yitwa Country Records iri gukorerwamo indirimbo ziharawe muri iyi minsi.


Noopja mu gahinda ko kubura nyirakuru








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND