RFL
Kigali

Ni gute Arturo Vidal wari umufana wa Real Madrid yahindutse umwanzi wayo karahabutaka?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2020 18:00
0


Ntibikunze kubaho cyangwa ngo bigaragare kenshi, gusa urukundo rwo mu bwana abahanga bakubwira ko ari rwo rukundo nyarwo kandi rutaryarya, bitera urujijo no kwibaza cyane iyo wumvise rwa rukundo rwarahindutsemo urwango nyuma y'igihe runaka, ese biterwa n'iki? Ni iki cyatumye Vidal yanga Real Madrid yakuze imuba ku mutima?.



Vidal arakina na Real Madrid ku nshuro ya 13 mu buzima bwe mu mukino wa UEFA Champions League uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Ugushyingo 2020,  mu itsinda rya B aho Inter Milan iza kuba yasuye Real Madrid muri Espagne.

Uyu munya-Chile ukina mu kibuga hagati, yahuye na Real Madrid inshuro ebyiri akina muri Bayern Munich, yongera guhura n'iyi kipe yo muri Espagne inshuro esheshatu akina muri FC Barcelona ndetse akina muri Juventus yahuye na Real Madrid inshuro 4.

Uretse kuba Vidal agaragaza ko yanga Real Madrid abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi mu nzozi ze yari afite harimo kuzibona umunsi umwe yambaye umwambaro wa Real Madrid ari kuyikinira, dore ko ari nayo kipe yakuze akunda.

Mu nyandiko ya Nicolas Olea, ikubiyemo ubuzima bwa Arturo Vidal, hari igika yanditse kitwa "Road to Madrid" bisobanuye ngo "Inzira igana i Madrid". Muri iki gika hakubiyemo ibyari biri mu nzozi za Vidal by'uko umunsi umwe azaba umukinnyi ukomeye wa Real Madrid.

Olea yagaragaje ko umunya-Chile wakiniye Real Madrid, Ivan Zamorano, yariwe mukinnyi w'icyitegererezo kuri Vidal ndetse akaba yari n'umufana ukomeye wa Real Madrid.  Colo-Colo kitman Nelson Pizarro nawe yabishimangiye avuga ku nzozi za Vidal, yavuze ko uyu mukinnyi yakundaga kumubwira ko afize inzo zo kuzakinira Real Madrid, ikipe y'igihangange Ku Isi.

Ubwo Vidal yasinyiraga Juventus mu 2011, yatangaje ko ari intambwe ateye izamugeza muri Real Madrid. Carlo Ancelotti watozaga Real Madrid icyo gihe yaje kwifuza uyu mukinnyi, ndetse umwe mu nshuti za hafi za Vidal, atangaza ko ari hafi gusinyira iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne.

Ubwo yakinaga muri Juventus, yatsinze Real Madrid inshuro enye, yayitsinze inshuro ebyiri mu mwaka w'imikino wa 2013/14, yongera kuyitsinda izindi nshuro ebyiri mu mwaka wakurikiyeho.

Vidal ntiyahiriwe mu mikino yahuye na Real Madrid ubwo yakinaga muri Bayern Munich, biba akarusho ubwo yasohorwaga mu kibuga muri 1/4 cya UEFA Champions League mu 2016/17, icyo gihe byaramubabaje cyane, urwango yanga Madrid kuri ubu ruhera aho.

Mu kiganiro yatanze nyuma y'umukino, Vidal yagize ati: "Ibitego bibiri byo kurarira, Casemiro ntiyigeze asohorwa mu kibuga kandi ari we wakabaye yagiye mbere yanjye. Kwibwa aka kageni birarenze, kandi biteye agahinda. Habaye amakosa menshi muri uyu mukino, dukuwemo n'umusifuzi, ntabwo ari Real Madrid".

Mu mwaka w'imikino ukurikiyeho, aya makipe yongeye guhurira muri 1/2 cya Champions leagu, Lucas Vasquez ahabwa penaliti, nayo yariye mu mutwe cyane Vidal kuko atayemeraga.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: "Ntiyigeze amukoraho, birongeye na none birabaye". Vidal ntiyigeze akina umukino wo kwishyura kubera ko yari yahagaritswe kubera amakarita.

Ubwo yari muri FC Barcelona, Vidal yatangaje ko atanga Real Madrid byo ku mutima ahubwo ayanga bitewe n'ubukeba buri hagati y'aya makipe yo muri Espagne. Yagize ati"Ntabwo ntekereza ko nanga Real Madrid, ahubwo ni ukubera ubukeba buri hagati ya Barcelona na Real Madrid, ndumva nta kindi narenzaho".

Vidal wakuze ari umukunzi wa Real Madrid yahindutse umwanzi wayo bitewe n'ibyo yaboneye mu kibuga

Mu nzozi za Vidal harimo kuzakinira Real Madrid yakuze akunda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND