Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no hanze yaho, Ngabo Medard uzwi nka Meddy muri muzika, yerekanye amarangamutima ku mukecuru umaze iminsi atambuka mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akunda Meddy ku buryo buhebuje kandi ko ahora amusengera.
Meddy ari mu bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, akundwa n’igitsina gore ku rwego rwo hejuru ku buryo aho yakoreye igitaramo usanga amarira ari menshi ku bifuza kumuhobera, bamwe babigeraho abandi bakagumana ntibibakundire amarangamutima baba bagaragaje. Ntabwo ari urubyiruko gusa rwerekana ko rumukunda kuko kuri ubu umukecuru yerekanye amarangamutima ye karahava.
Meddy ari mu bahanzi bakundwa n'ingeri zose
Muri ayo mashusho ari gucaracara ndetse akaba yarageze no kuri
Meddy, uyu muhanzi yishimiye cyane uyu mukecuru, amushyira ku rukuta rwe rwa Instagram yereka abantu uyu
mukecuru wamwihebeye. Uyu mukecuru yumvikana avuga ati “Meddy! Uri mwiza, Meddy
wanjye, Meddy nkunda kwirahira, ndicura
nkagusengera nanjye ujye
unsengera, Meddy wanjye, nshuti yanjye ihebuje, Imana izi abayo, Meddy ndagukunda
pe kandi nawe urankunda nanjye ndagukunda”.
Meddy akibona aya mashusho akayanyuza ku rukuta rwe
rwa Instagram yagize ati ”Uru Rukundo ni umugisha kuri njye,.. muzampuze n’uyu
mukecuru..”.
Abenshi babonye ubu butumwa bagize amarangamutima kuri
uyu mukecuru ukunda Meddy aka kageni, maze abandi benshi nabo bemeza ko bakunda uyu muhanzi
byahebuje kubera abaha ibyiza gusa. Uwitwa Alexandervindri yagize ati ”Iki ni cyo abantu benshi tubura, kora neza wikomereze ibindi kiwede!”.
Undi witwa Mugabeomar ati “Yoo disi Meddy ibyo ukora ni umugisha kuri twe tugukunda turi benshi pee komeza utere imbere”. Meddy yibera muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika igihugu yagezemo mu mwaka wa 2010 akaba ari naho akorera umuziki.
TANGA IGITECYEREZO