RFL
Kigali

Amarangamutima ya Meddy ku mukecuru wagize ati: “Meddy uri mwiza kandi ndagukunda, ndicura nkagusengera nanjye ujye unsengera”

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/11/2020 11:45
7


Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no hanze yaho, Ngabo Medard uzwi nka Meddy muri muzika, yerekanye amarangamutima ku mukecuru umaze iminsi atambuka mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akunda Meddy ku buryo buhebuje kandi ko ahora amusengera.



Meddy ari mu bigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, akundwa n’igitsina gore ku rwego rwo hejuru ku buryo aho yakoreye igitaramo usanga amarira ari menshi ku bifuza kumuhobera, bamwe babigeraho abandi bakagumana ntibibakundire amarangamutima baba bagaragaje. Ntabwo ari urubyiruko gusa rwerekana ko rumukunda kuko kuri ubu umukecuru yerekanye amarangamutima ye karahava.

Drunk Meddy Detained At Remera Police Station - Taarifa Rwanda

Meddy ari mu bahanzi bakundwa n'ingeri zose

Muri ayo mashusho ari gucaracara ndetse akaba yarageze no kuri Meddy, uyu muhanzi yishimiye cyane uyu mukecuru, amushyira ku rukuta rwe rwa Instagram yereka  abantu uyu mukecuru wamwihebeye. Uyu mukecuru yumvikana avuga ati “Meddy! Uri mwiza, Meddy wanjye, Meddy nkunda kwirahira, ndicura  nkagusengera nanjye ujye unsengera, Meddy wanjye, nshuti yanjye ihebuje, Imana izi abayo, Meddy ndagukunda pe kandi nawe urankunda nanjye ndagukunda”.


Meddy akibona aya mashusho akayanyuza ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Uru Rukundo ni umugisha kuri njye,.. muzampuze n’uyu mukecuru..”.

Abenshi babonye ubu butumwa bagize amarangamutima kuri uyu mukecuru ukunda Meddy aka kageni, maze abandi benshi nabo bemeza ko bakunda uyu muhanzi byahebuje kubera abaha ibyiza gusa. Uwitwa Alexandervindri yagize ati ”Iki ni cyo abantu benshi tubura, kora neza wikomereze ibindi kiwede!”.

Undi witwa Mugabeomar ati “Yoo disi Meddy ibyo ukora ni umugisha kuri twe tugukunda turi benshi pee komeza utere imbere”. Meddy yibera muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika igihugu yagezemo mu mwaka wa 2010 akaba ari naho akorera umuziki.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwimana clnsolee3 years ago
    medy ninshut yabatk nabakuze bamukunda bidasanzwe.Imana imúkomerez amabokop
  • Iradukunda Innocent Kuva Ug3 years ago
    Meddy Turamukucyanepe Nomuyuganda Turamucuranga Too
  • sibomana anastase3 years ago
    mdabonabirenze umukecuru yanyuzwepe
  • Nayigizente olivier3 years ago
    Komera medd urimfura yurwanda komeza wamamare tukurinyuma
  • Tuyisenge eric3 years ago
    Meddy numwami wa music mu Rwanda azahorayibukwa
  • Samu3 years ago
    Nukurimendintamuntu utamukunda gusabwo najyendamushimiye bivuyekumutima tuzamufanakugezagufwakwacumurakoze
  • Ndererimana jean bosco3 years ago
    Eheeee Manawe ugiramaboko





Inyarwanda BACKGROUND