RFL
Kigali

Rasta Adjobalove ufatanya umuziki n'ubushabitsi akorera i Kigali yasohoye indirimbo yise 'Amahoro mu karere k'Ibiyaga bigali'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2020 19:16
0


Nduwimana Ismael {Rasta Adjobalove} umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka mu gihugu cy'u Burundi ariko muri iyi minsi uri kubarizwa mu Rwanda aho anakorera ubushabitsi bwo gushyira 'Dreadlocks' (Amaderedi) ku bantu, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ihamagarira abantu guharanira amahoro mu karere k'ibiyaga bigali.



Ni indirimbo iri mu njyana ya Reggae yise 'Amahoro mu karere k'ibiyaga bigali' yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 isohoka mu buryo bw'amajwi. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa busaba abantu bose kwirinda ishyari n'inzigo, bagaharanira amahoro n'ubumwe by'umwihariko bakabiharanira mu karere k'ibiyaga bigali. 

Rasta Adjobalove yatangiye umuziki mu 1993 ubwo yabaga muri Tanzania. Mu 1997 ni bwo yaje mu Rwanda akorana n'abahanzi benshi batanduanye. Kugeza ubu amaze gukora Album 6 n'izindi arimo gukora. Mu mwaka wa 2013 yaje mu Rwanda ahunze igihugu cye cy'u Burundi nyuma yo gukora indirimbo y'Amahoro itarishimiwe n'Ubuyobozi bw'u Burundi.


Adjobalove yakoze indirimbo ihamagarira buri wese guharanira amahoro mu karere k'ibiyaga bigali

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya, Rasta Adjobalobe yadutangarije urugedo rwe mu muziki. Ati "Naje mu Rwanda mu 2013 mpunze kubera indirimbo nanjye y'amahoro kandi bo (mu Burundi) bashaka intambara ariko mba mu Rwanda nta kibazo mfite ni amahoro". Yanavuze ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya, ati "'Amahoro mu karere k'ibiyaga bigali' ubutumwa burimo ni ukubaha uburenganzira bw'ikiremwa muntu, amahoro, urukundo n'ubuntu mu bantu".

Nk'uko twabikomojejo Rasta Adjobalove afatanya umuziki n'ubushabitsi bujyanye na Dreadlocks. Uyu mu Rasta avuga ko ubu bucuruzi bwe bufasha cyane abantu benshi ndete nawe bikamufasha gukora umuziki. Ati "Muri make aka kazi nkora ni sponsors y'umuziki nkora ni ho mvana amafaranga yo kuwukora kandi ntibimbagamira. Business yanjye yitwa JAH IMAGE LIVING DREADLOCKS #Jahimage #Adjobalove #Adjobaloveproject ayo ni ama links banshakiraho".


Bamwe mu bo Adjobalove yashyiriyeho Amaderedi


Rasta Adjobalove avuga ko gukora 'Dreadlocks' ari byo bimuha ubushobozi bwo gukora umuziki

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AMAHORO MU KARERE K'IBIYAGA BIGALI' YA RASTA ADJOBALOVE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND