Umukino w'umunsi wa 7 muri Shampiyona y'u Bwongereza, wahuzaga ikipe ya Manchester United yari yakiriye Arsenal, warangiye Mikel Arteta abashije kwikura ku kibuga cya Manchester United ku ntsinzi y'igitego 1: 0.
Umukino
watangiye Arsenal isatira izamu ndetse yaje no kubona koroneri zigera
kuri 2 ariko ntiyabasha kubona mo igitego.
Abakinnyi
babanjemo
Man
Utd: De Gea, Wan Bissaka, Lindelof, Maguire, Shaw, Fred, McTominay, Pogba,
Bruno Fernandes, Rashford, Greenwood. Abasimbura: Cavani, Mata, Henderson,
Matic, Williams, Van de Beek, Tuanzebe.
Arsenal:
Leno, Bellerin, Gabriel, Holding, Tierney, Elneny, Partey, Saka, Willian,
Lacazette, Aubameyang. Abasimbura: Ceballos, Runarsson, Maitland-Niles, Pepe,
Mustafi, Nketiah, Xhaka.
Manchester United yasoje igice cya mbere iteye mu izamu inshuro imwe gusa, ibintu byaherukaga mu 2015 bakina na Manchester City.
Uko
umukino wagendaga wicuma, amakipe yombi yageze aho aratuza ariko akanyuzamo agasatirana gusa ntibyigeze bigira icyo bitanga kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ari ubusa
ku busa.
Igice
cya kabiri cyatangiye Manchester United nk'ikipe yari iri iwayo ishaka kubona
igitego ariko ba rutahizamu bayo bikomeza kubabera ibamba.
Mu
mikino 4 Ole aheruka kwakira afitemo inota 1 gusa yakuye ku ikipe
ya Chelsea.
Ku munota wa 69 ni bwo Pierre Aubamiyang yatsindaga igitego kuri Penariti yari iturutse ku ikosa ryari rikozwe na Paul Pogba mu rubuga rw'amahina.
Arsenal
yaherukaga gutsinda Manchester United iwayo mu 2006 hari hashize imikino igera
kuri 14
Arsenal
yakomeje kuyobora umukino ari nako Ole Gunner Solskjaer agerageza gukora
impinduka gusa bitagize icyo bitanga kuko nyuma y'iminota 4 y'inyongera umukino
warangiye ari igitego 1-0 bwa Manchester United.
Aubameyang ni we wabashije gutsinda penariti muri Premier League kuva mu 2006 nyuma ya Gilberto Silva mu 2006 na Van Persie mu 2011
TANGA IGITECYEREZO