RFL
Kigali

Imishinga ihanzwe amaso na Chorale BUUA yasohoye indirimbo ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2020 20:53
1


Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite ibarizwa muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Sainte Famille, yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere yise ‘Ngwino Roho Muhoza’, inatangaza imishinga mishya yimirije imbere.



Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite yatangiye ivugabutumwa ku wa 23 Ukuboza 2001; icyo gihe yari ifite abanyamuryango 60.

Ibarizwa mu Ikoraniro karisimatike Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite. Ubu ifite abanyamuryango 96 barimo abaririmbyi n’abacuranzi. Ifite kandi abana 50 babyina muri Kiliziya.

Mu gihe cy’imyaka 19 bamaze mu iyogezabutumwa bamaze gukora ‘CD’ y’indirimbo 13; zimwe mu ndirimbo zamenyekanye ni nka ‘Mariya mubyeyi utumara intimba’, ‘Ikaze iwacu Bikiramariya’, ‘Mubyeyi muzirantege’ n’izindi.  

Jean de Dieu wahimbye indirimbo ‘Ngwino Roho Muhoza’basohoye uyu munsi yabwiye INYATWANDA, igamije gushishikariza abakirisitu gukomeza kuryoherwa n’indirimbo za Kiliziya Gatorika no gukomeza kuba mu isengesho bakangurirwa kuguma mu muhamagaro wabo.

‘Ngwino Roho Muhoza’ avuga ko ari indirimbo yibutsa ko: Roho Mutagatifu iyo umwakiriye neza akumara ubwoba akagutsindira ikibi cyose Indwara z'ibyorezo/zinyuranye ubukene bukabije/ubutindi.

Roho Mutagatifu iyo wamwakiriye akubuza kwiheba/ubwigunge. Roho Mutagatifu wakiriye neza akurinda amacakubiri akagushyiramo urukundo ruhamye. Roho Mutagatifu wakiriye neza aguhuza n'abavandimwe inshuti.

Ati “Mbese Roho Mutagatifu wakiriwe neza aguha ibyishimo birambye. Roho Mutagatifu w'urumuri rw'imitima yacu tumukingurire imitima ayituremo.”

Mu mishinga ihanzwe amasomo n’iyi korali harimo ko mu minsi iri imbere bazakora DVD y’indirimbo z’amashusho; gukora korali y’abana, ibitaramo bya buri mwaka no kwigisha abana umuzika no kubigisha gucuranga.

Ni ku nshuro ya mbere iyi korali iteguye amashusho y’indirimbo zisingiza Imana na Roho Mutagatifu, kuko mu bihe bitambutse bari bafite amashusho y’indirimbo zakorewe mu bitaramo bateguraga.

Iyi korali iti “Turasaba abakirisitu kuyireba ari benshi kuko twabateguriye indirimbo nziza kandi inyura amatwi inakora ku mutima.”

Iyi korali yatangijwe ku gitekerezo cy’abavandimwe bari bagize ikoraniro Charsimatique Bikiramariya Umubyeyi Umara Intimba Abayifite bifuje ko bazajya babona ababaririmbira muri missa z’ubukwe, igihe hari uwitabye Imana n’igihe habaye amasenderezwa y’abakarisimatike.

Mu isenderezwa ry’abakarisimatike ryabereye i Ndera tariki 23 Ukuboza 2001 ni bwo iyi korali yaserutse bwa mbere yizihiza ibyo birori ndetse ihabwa gahunda yo kujya iririmba mu misa muri kiriziya nk’izindi korali zose.

Iyi korali imaze 19 mu ivugabutumwa ryagutse, Uretse kuririmba iyi Korali yakoraga ibikorwa by’urukundo mbere ya Covid.

Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi basura abarwayi ku bitaro bya CHUK ndetse inshuro imwe mu gihembwe basura abagororwa bakaririmba muri misa bakabafasha mu bikorwa bitandukanye nko kwita ku batishoboye no kugemurira abatagira ababagemurira. Iyi korali kandi ikoreshereza iminsi mikuru abana bari kumwe n’ababyeyi babo muri gereza. 

Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite ifitanye ubumwe n’izindi korali nka: Magnificat ibarizwa muri Parowasi ya Nkanka Diyosezi ya Cyangungu, Chorale Christu Umwami ubarizwa muri Parowasi ya Mutete Diyosezi ya Ruhengeri, Chorale Ishami Ritoshye yo muri Parowasi ya Kansana Diyosezi ya Kibungo n’izindi.

Baguye umubano bakorana na Chorale zo mu muhanga nka: Chorale Holly Eucharist yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya n’izindi. Igizwe n'abanyamuryango 96.

Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite (BUUA) yasohoye amashusho y'indirimbo yabo ya mbere
Chorale BUUA yasohoye indirimbo yise 'Ngwino Roho Muhoza' ifite iminota 05 n'amasegonda 47'
Chorale BUUA yihaye intego yo gukora DVD y'indirimbo z'amashusho no gushinga korali y'abana

Chorale BUUA imaze imyaka 19 mu ivugabutumwa ryagutse, ndetse mu mpera z'umwaka ushize yakoze igitaramo gikomeye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO ROHO MUHOZA' YA CHORALE BUUA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamabera Josephine3 years ago
    Mufite amajwi meza mukorezaho





Inyarwanda BACKGROUND