RFL
Kigali

Ubuzima muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo gusubukura amasomo - AMAFOTO

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:2/11/2020 7:38
0


Bamwe mu banyeshuri biga muri Kamunuza y’u Rwanda Ishami rya Huye baravuga ko bashimira Kaminuza y’u Rwanda ko yateganyije ibisabwa byose kugira ngo babashe kwirinda icyorezo cya koronavirusi, ariko bakongeraho ko hari imbogamizi bahuye nazo ariko bizeye ko nazo zizakemuka.



Ku itariki ya 19 Ukwakira 2020 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yasubukuye amasomo yari yarahagaritse ku itariki 14 Mata 2020, ubwo umuntu wa mbere yari amaze kugaragarwaho n’icyorezo cya koronavirusi i Kigali. Nyuma y’uko abanyeshuri bamaze ibyumweru bisaga 2 bagarutse ku ishuri baravuga ko gufatanya amasomo no kwirinda icyorezo cya koronavirusi biri gukorwa neza.

Bigitangazwa ko abanyeshuri bo mu myaka isoza ariyo; imyaka ya 3, 4 n’uwa 5 aribo bazagaruka kwiga, abandi bo myaka yo hasi bagakomereza mu ngo zabo aho biga bifashishije ikoranabuhanga, benshi batangiye kwibaza uko amasomo azaba ameze mu gihe babifatanya no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Nyamara bakigera ku ishuri bakiriwe no gusanga ingamba zo kwirinda zarakajijwe harimo kubaka ubukarabiro ahantu hose hari irembo, ku buryo nta hantu umuyeshuri yinjira adakarabye. Ibintu abanyeshuri bavuga ko bishimiye cyane gusanga ibyangombwa byose bisabwa ngo umuntu yirinde iki cyirezo byarateganyijwe.

Shingiro Dieudonne wiga mu mwaka wa gatatu Ishami ry’Itaganzamakuru n’Itumanaho, avuga ko bari bafite impungenge zikomeye ko bashobora kuzagera ku ishuri ntibabone ibikoresho bihagije byo kwirinda, bityo icyorezo kikaba cyahindura isura. Dieudonne yemeza ko basanze byose byarateganyijwe.

Yagize ati “Bakivuga ko tuzasubukura amasomo numvaga binteye impungenge ko twagera ku ishuri icyorezo kikaba cyakongera gukaza umurego, nkibaza ko turi ku ishuri byagorana kwirinda kuko turi benshi. Ariko nasanze byose byarateganyijwe, ubu ahantu hose hari irembo bahubatse ubukarabiro, uwinjiye wese asabwa gukaraba, cyangwa abafite imiti yica udukoko bakayikoresha. Muri make hano muri Kaminuza y’u Rwanda byose byarateganyijwe.”

Samuel Mugisha wiga amategeko mu mwaka wa gatatu nawe ashimangira ko ingamba zose zisabwa ngo umuntu yirinde icyorezo cya koronavirusi zubahirizwa muri kaminuza, kuburyo asanga kaminuza yarakoze ibyasabwaga byose ngo amasomo afungurwe, ndetse anagende neza. Yagize ati:

Impungenge nari mfite zarashize. Nibazaga uko tuzabasha kwirinda nkumva biragoye ariko ubu amabwiriza yose arubahirizwa, ubu twebwe twiga dukoresheje ikoranbuhanga yewe n’igihe twagiye mu ishuri, intera ya metero irubahirizwa kandi twese tukabasha kwiga nta kibazo.

Mu gushaka kumenya icyabafashije kugera kuri ibi, umuyobozi uhagarariye abanyeshuri mu Ishami rya Huye bwana Ndemezo Gerard, yavuze ko icyabafashije ari ukwitegura kare kandi neza ngo kuko abanyeshuri bahageze basanga ibyangombwa byose byaramaze gutunganywa. Mu magambo ye ati: 

Ikintu cyadufashije ni ugukorera hamwe yaba twebwe nk’abayobozi b’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwite bwa kaminuza. Byatumye tubasha kwitegura kare ubu hari ubukarabiro 17 ku marembo yose uwinjiye arakaraba, twavuga ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza uko bikwiye yewe niyo hari uwibagiwe turamwibutsa agahita abyubahiriza, cyane ko hari komite y’abanyeshuri bashinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa umunsi ku munsi.

Mu ngamba Kaminuza y’ u Rwanda yashyizeho, harimo no gucumbikira abanyeshuri bose mu macumbi ya kaminuza. Tuganira n’uyu muyobozi w’abanyeshuri mu Ishami rya Huye nacyo yagize icyo akivugaho. Bwana Ndemezo Gerard, yadutangarije ku kuba abanyeshuri bacumbikirwa mu macumbi ya kaminuza avuga ko umubare munini w’abanyeshuri uba mu kigo kugeza ubu.

Akavu ko n’abatayabamo bake nabo baba mu macumbi yihariye y’abantu ku giti cyabo ari hanze y’ikigo, ariko abafasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi uko bikwiye.

Imbogamizi abanyeshuri bahura nazo


N'ubwo bavuga ibi ariko baremeza ko hakiri imbogamizi bagihura nazo, ngo zishingiye ku ngaruka z’icyorezo cya covid-19 ndetse no mu mibereho muri rusange. Gusa, bakavuga ko bizeye ko kaminuza izagira icyo ikora ku bibazo biyireba.

Eric wiga mu wa 4 icungamutungo yagize ati, “kugeza ubu ntago tubasha kureba umupira muri salle nkuko byari bisanzwe, iyo tubabajije batubwira ko bakiri kureba uko ingamba zakubahirizwa kandi n’ubundi usanga abanyeshuri bajya hanze y’ikigo mu ma resitora, bakaba ari ho bajya kurebera imipira. Ubwo rero n’ubundi bashobora kugenda bakazana cya cyorezo.” Yongeye ho ati, “ nk’uko twubahiriza amabwiriza mu ishuri, cyangwa muri resitora no muri salle numva natcyatubuza akuyubahiriza.”

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye Ndemezo Gerard, yavuze ko ikijyanye no kureba umupira muri salle nabo bagendere ku mabwiriza ya Leta. Ati “Niba na Leta itarafungura imipira natwe ntago twayifungura ngo ni uko turi muri kaminuza. Tugomba gutegereza amabwiriza ya Leta natwe tukabona kwemera ko abanyeshuri bareba imipira”.

Abanyeshuri kandi banongeyeho ko mbere y’uko icyorezo cya covid-19 kigera mu Rwanda, bagasabwa gutah, basize bishyuye amafaranga yo kurya mu ma resitora bari basanzwe bariramo, ariko ngo bagarutse basanze amenshi yarafunze imiryango burundu naho ayafunguye akababwira ko bagomba guhomba ayo mafaranga bakishyura andi, ngo kuko nabo ibiribwa byangirikiye mu bubiko, ibintu bo (abanyeshuri) bavuga ko ari akarengane.

Liliane yagize ati, “Twatashye maze iminsi itarenze itatu nguze ikarita yo kuriraho (igifu), none barambwiye ngo ngomba kwishyura andi mafaranga ngo kuko nabo bahombye ibiribwa bari baraguze. Ubwo urumva nta karengane karimo?”

Kuri iki kijyanye n’abasize bishyuye amafaranga yo kurya mu ma resitora bagaruka bagasabwa kwishyura andi, uyu muyobozi yavuze ko ikibazo cyakemutse ku bari bafitanye ikibazo na resitora zo mu kigo imbere. Naho izo hanze y’ikigo avuga ko ari ikibazo kitabareba kuko ari amasazerano y’umunyeshuri na resitora gusa.

Nyuma y’amezi atandatu kaminuza ihagaritse amasomo kubera icyorezo cya covid-19, ku itariki ya 19 Ukwakira 2020 ni bwo yahamagariye abanyeshuri biga mu myaka isoza kuba bageze ku ishuri, ishyiraho amabwiriza agenga imibereho n’imyigire y’abanyeshuri, aho bose basabwa kuba mu kigo. Kugeza kuri uyu munsi—hashize igihe kigera ku byumweru 2 abanyeshuri bagarutse i Huye—ntabwo haraboneka ubwandu mu banyeshuri.


Abanyeshuri bari ku murongo muri resitora 'Happiness' iri mu kigo imbere muri Kaminuza y' u Rwanda/Ishami rya Huye


Mu ishuri riherereye i Ruhande, muri Kaminuza y' u Rwanda/Ishami rya Huye


Abanyeshuri basuwe n'ubuyobozi bwa Kaminuza y' u Rwanda, ku Ishami rya Huye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND