RFL
Kigali

Bruce Melodie ari kubarizwa muri Tanzania muri gahunda z'akazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2020 23:41
1


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie wiyise Bruce Melodie ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania, kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020.



INYARWANDA yamenye ko Bruce Melodie yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa, agendera mu ndege ya kompanyi ya RwandAir.

Kabanda Jean De Dieu umujyanama wa Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020 ko umuhanzi we ari muri Tanzania muri gahunda z’akazi.

Ati “Yego yagiyeyo. Ari muri gahunda z’akazi.”-Kabanda ntasobanura neza niba uyu muhanzi ibikorwa yagiyemo ari iby’ubuhanzi cyangwa se bifite aho bihuriye na Televiziyo ye Isibo Tv yashinze.

Uyu muhanzi yagiye muri Tanzania mu gihe mu masaha 11 ashize yagaragaje ibyishimo yatewe n’uko indirimbo ye ‘Saa Moya’ yarebwe n’abantu barenga miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube.

Yaboneyeho no kubaza abafana be niba biteguye ngo asohore indirimbo nshya. Ni mu gihe aherutse gutangaza ko yinjiye muri gakondo amaramamaje, ariko ko ntadashyigikirwa azabivamo.

Bruce Melodie amaze iminsi ahagaze neza ku isoko ry’umuziki; afite amasezerano yo kwamamaza ibigo bikomeye birimo Infinix n’ibindi.

Uyu muhanzi kandi aherutse gushinga Label yahurijemo abahanzi bashya batanga icyizere barimo Juno Kizigenza na Kenny Sol.

Muri muzika, Bruce Melodie aherutse gusohora indirimbo ‘24’ ya Shima Charles avuga ku rukumbuzi yari afitiye u Rwanda nyuma y’imyaka 24 atarugeramo.

Umuhanzi Bruce Melodie ari kubarizwa muri Tanzania kuva kuri uyu wa Gatanu

Bruce Melodie ari kwishimira ko indirimbo ye 'Saa Moya' yagize Miliyoni 2 z'abyirebye kuri Youtube







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Igiraneza Maxime Sylver3 years ago
    Muzatubarize na maxlva comedy urugendorwe mugufasha abana bazamuka muri showbizy nyarwanda kuko akoreshamo benshi murakoze





Inyarwanda BACKGROUND