RFL
Kigali

Nyamagabe: Korali Isezerano yashyize hanze indirimbo nshya "Mana yacu" yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/10/2020 23:29
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 korali Isezerano ikunzwe na benshi by'umwihariko mu karere ka Nyamagabe bitewe n'indirimbo zayo ziryohera benshi, nka "Iyavuze" n'izindi, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Mana yacu" irimo ubutumwa bushishikariza abantu gushima Imana iteka ryose.



Korali Isezerano ibarizwa ku Mudugudu wa Sumba, muri Paruwasi ya Sumba mu itorero ry'Akarere ka Nyamagabe mu Mujyi wa Nyamagabe. Muri iyi ndirimbo yabo nshya humvikanamo ubutumwa buvuga ko uko umuntu yaba ameze kose, ibihe yaba arimo byose agomba gushima no gusingiza Imana. Yumvikanamo kandi ko ubwo abantu bazaba bamaze kugera mu Ijuru, ari bwo bazarushaho gusingiza Imana.

Hari aho igira iti: "None Mana hari icyo ngusaba, nyemerera wakire ishimwe ryanjye, n'ubwo nzi ko nta bivuga uko bikwiriye. Ari ko, nzi ko uzampa urundi rurimi rushya. Nibwo nzajya ngisingiza, uko bikwiriye."

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n'ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa bya Korali Isezerano witwa Habineza Vincent yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya bayikoze bagamije kwibutsa abantu ko bashingiye ku byo Imana yagiye ibakorera, bakwiye guhora bayishima.

Yakomeje avuga ko nka korali yari imaze kugaragaza ko hari urundi rwego ishaka kugeraho mu iyogezabutumwa ibinyujije mu ndirimbo, yiyemeje kujya buri icyumweru ishyira hanze indirimbo nshya iherekejwe n'amashusho yayo mu rwego rwo kurushaho gusakaza ubutumwa bwiza ku bantu bari hirya no hino n'ubwo nta bitaramo biri gukorwa. 

Ibi ngo bikazarusha gufasha abakristo, kubahuza n'Imana binyuze mu butumwa bwiza byuri muri iyio ndirimbo. "Mana yacu" ni indirimbo bamwe mu baririmbyi bumvikanamo, buzura Umwuka Wera ndetse yagera ku musozo abaririmbyi bagacinya akadiho abandi bagasimbuka.

Naho Perezida wa Korali Isezerano Rusingizandekwe Paul we avuga ko, n'ubwo Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid_19, kitabakomye mu nkokora ahubwo cyabateye kurushaho gusenga no gusengera umurimo w'Imana n'abawukora.


Bamwe mu baririmbyi ba Korali Isezerano

Si iyi ndirimbo "Mana yacu" gusa igiye hanze, kuko ngo mu nzu itunganya umuziki yitwa "The Hit record" hari gukorerwamo izindi ndirimbo 10 z'amajwi n'amashusho abantu bagomba kwitega mu minsi ya vuba.

Korali Isezerano y’i Nyamagabe umwaka ushize ku tariki 30/11/2019 kugera tariki 01/12/2019 yakoreye ivugabutumwa muri Kigali, risiga abantu 99 bihannye bakira agakiza abandi basubizwamo ibyiringiro.

Korali Isezerano, kugeza ubu ifite imizingo (Album) 2 z'amajwi n'amashusho n'iya gatatu bageze ku ndirimbo ya 10 z'amajwi n'amashusho bakaba bateganya kuyimurikira abakristu ku mugaragaro mu mwaka utaha ntagihindutse.

Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi, igizwe n’abaririmbyi 5 muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali. Magingo aya, igizwe n’abaririmbyi 115 barimo abagabo 45 n'abagore 70.

Muri ibyo byiciro byose Imana yagiye itanga umugisha ku bigendanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi. Ubu bafitemo abakozi ba Leta, ab’ibigo byigenga, abikorera, hamwe n’abanyeshuri haba mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

Korali Isezerano ubwo iheruka i Kigali mu ivugabutumwa

REBA HANO 'MANA YACU' INDIRIMBO NSHYA YA KORALI ISEZERANO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND