RFL
Kigali

Tanzaniya: Alikiba na Harmonize bifurije ishya n’ihirwe Magufuli wongeye gutsinda amatora ya Perezida

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/10/2020 20:03
0


Dr John Pombe Magufuli watsindiye kongera kuyobora Tanzaniya kuri manda y’imyaka 5 abahanzi b’ibyamamare barimo Alikiba na Harmonize bamwandikiye ubutumwa bumukeza bamwifuriza ishya n’ihirwe.



Bongo5 yanditse ko nyuma yo gutangaza ko bwana Magufuli ari we uzongera kuyobora Abanyatanzaniya basaga miliyoni 56.32, abamwemera bari kumwandikira bamwifuriza intsinzi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga dore ko 82% (Miliyoni 23) bakoresha murandasi.

  

Alikiba yanditse ati: ”Nkwifurije intsinzi nyakubahwa Dr John Pombe Magufuli kuba wongeye gutorwa, abanyatanzaniya twishimiye kongera kuyoborwa na we mu myaka 5 iri imbere. Ndasaba Allah kuguha umugisha mu bikorwa byose uzayobore igihugu mu mahoro, urukundo, iterambere ndetse Imana izakongerere ubuhanga, Uhoraho ahe umugisha Tanzaniya, abayobozi bose batorewe kutuyobora”.

Harmonize we yagize ati: ”Ugire isabukuru nziza bwana Perezida, wihanganire ingendo zose twakoze tuzenguruka igihugu dushaka amajwi ariko bitanze umusaruro uratsinze Dr John Pombe Magufuli Perezida wa Tanzaniya akazi karakomeje, twakoze amateka turi kumwe ndizera ko ibirori bizabera ku cyicaro cya Kondegang”.

Si abahanzi gusa bayiraye ku ibaba mu gutura ibisigo Magufuli wongeye kuragizwa Tanzaniya kugeza mu wa 2025 ahubwo na Perezida w’u Burundi bwana Evariste Ndayishimiye yamukeje yivayo. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko abanyatanzaniya bahisemo neza kandi bimakaje Demokarasi. Yagize ati: ”Mu izina ry’abarundi bose nanjye ubwanjye ndabakeje kandi nkeje abanyagihugu bahisemo neza”.

Amashyaka 15 yari yatanze abayahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu nubwo abahanganye ari bwana Magufuli wa Chama Cha Mapinduzi (CCM) na bwana Tundu Lissu wa CHADEMA. Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yatangaje ko bwana Magufuli yabahigitse bose.

N'ubwo biri uko ariko, umubare w’abagombaga kwitabira amatora wariyongereye ugereranyije n’ayo mu wa 2015. Nk'ubu iyo komisiyo twavuze hejuru yatangaje ko abantu miliyoni 14.8 muri miliyoni 29.8 biyandikishije bakwepye amatora yabaye ku ya 28 Ukwakira 2020. 

Uyu mubare tuvuze ni mwinshi kuko mu wa 2015 abanze gutora kandi bujuje ibisabwa bari kuri 33%, abari biyandikishije ni miliyoni 25.5. Bwana Magufuli yatowe na miliyoni 12 bimuhesha amanota 84.4%. Bwana Tundu Lissu yatowe na 1,933,271 yegukana umwanya wa kabiri.

Ku ruhande rw’indororezi zakurikiye ayo matora zivuga ko yagenze neza, bwana Sylvestre Ntibantunganya wahoze ayobora u Burundi yasobanuye ko yaciye mu mucyo ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ntihwema kugaragaragaza bwana Magufuli nk’umuntu uyoboza inkoni y’icyuma ndetse utihanganira abo batavuga rumwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND