RFL
Kigali

K-Cool wifuza guteza imbere injyana ya Drill yashyize hanze indirimbo “Herbe sacrée" - VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/10/2020 20:17
0


Umuhanzi Cyuzuzo Placide (K-Cool), uri kuzamuka neza mu njyana Hip Hop, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Herbe sacrée" ivuga uburyo umuntu ashobora gutera imbere ariko biciye mu buryo bugoye.



K-Cool, umwe mu bahanzi bakora njyana ya Drill iri mu zitamenyerewe mu Rwanda, avuga ko iyi njyana ariyo yisanzemo kandi buri wese yayisangamo kubera ko itandukanye na Hip Hop isanzwe imenyerewe. Avuga ko Drill ibyinitse kandi urubyiruko rukayisangamo.


Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, K-Cool asobanura impamvu yibanze kuri iyi njyana ya Drill, ati: "Drill ni injyana ubusanzwe ibyinitse kurenza izindi njyana. Amagambo usanga aba yumvikana neza bikorohera buri wese kuyumva no kuyikunda anayibyina".

K-Cool, ukora n’izindi njyana nka Trap, mu gihe kingana n’umwaka umwe amaze muri muzika, amaze kugira indirimbo 9, harimo; Mfite Trap, Coup De Chapeau,Over Doze, n’izindi harimo iyitwa 5k (Gitanu) yakoranye na King Lewis (Umenyerewe ku kazina ka Papa Cyangwe).


K-Cool afatanya umuziki n’amasomo dore ko yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye. Ku ntego afite muri muzika, avuga ko yifuza kugera kure hashoboka muri Trap abifashijwemo n’abafana bakunda cyangwa bazakunda ibihangano bye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “HERBE SACRÉE” YA K-COOL









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND