Umuhanzi Cyuzuzo Placide (K-Cool), uri kuzamuka neza mu njyana Hip Hop, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Herbe sacrée" ivuga uburyo umuntu ashobora gutera imbere ariko biciye mu buryo bugoye.
K-Cool, umwe mu bahanzi bakora njyana ya Drill iri mu zitamenyerewe mu Rwanda, avuga
ko iyi njyana ariyo yisanzemo kandi buri wese yayisangamo kubera ko itandukanye
na Hip Hop isanzwe imenyerewe. Avuga ko Drill ibyinitse kandi
urubyiruko rukayisangamo.
Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, K-Cool asobanura impamvu
yibanze kuri iyi njyana ya Drill, ati: "Drill ni injyana ubusanzwe
ibyinitse kurenza izindi njyana. Amagambo usanga aba yumvikana neza bikorohera buri wese kuyumva no kuyikunda
anayibyina".
K-Cool, ukora n’izindi njyana nka Trap, mu gihe kingana
n’umwaka umwe amaze muri muzika, amaze kugira indirimbo 9, harimo; Mfite Trap, Coup De
Chapeau,Over Doze, n’izindi harimo iyitwa 5k (Gitanu) yakoranye na King Lewis (Umenyerewe
ku kazina ka Papa Cyangwe).
K-Cool afatanya umuziki n’amasomo dore ko yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye. Ku
ntego afite muri muzika, avuga ko yifuza kugera kure hashoboka muri Trap
abifashijwemo n’abafana bakunda cyangwa bazakunda ibihangano bye.
TANGA IGITECYEREZO