Ubusanzwe umuntu wese iyo ari afite abashyitsi hari uko yitegura. Ku basore iyo umukobwa bakundana amuhaye amakuru meza ko aza kumureba bakamara weekend (soma wikendi) cyangwa umugoroba runaka hari iby'ingenzi akora.
Ubundi
biragoye kubona umusore utakwishimira terefone ivuga iti “alloooo, sheri iri
joro turaza kuba turi kumwe ndaza kukureba”. Iki ni kimwe mu bintu abasore baba
bifuza kumva n’ubwo atari ko bose bagira ayo mahirwe.
Ku wo bibayeho rero akora uko ashoboye akagira ibintu ashyira ku murongo mbere y’uko uwo mukobwa ahagera. Bimwe muri ibyo rero ni byo mugiye kumenya muri iyi nkuru.
1. Gukora isuku neza
Ubundi ahantu hari isuku ntawe hadafasha kumva aguwe neza no kugira ubushake bwo kuhaguma. Umusore rero iyo amenye ko umukobwa bakundana aza kumureba hari ibyo azirikana mu isuku ye. Gusukura hose, gukoropa, gushyira hafi bimwe mu byo kurya, gusasa, kugura uburoso bundi ateganyiriza umushyitsi we, isume yindi ayishyira bugufi, isabune nziza yo koga kabone n’iyo yaba asanzwe yoga gifura n’ibindi nk’ibyo.
2. Kwisukura
Iki ni igikorwa cy’ingenzi abasore bakora cyangwa bakwiye gukora kubadasanzwe mubizi. Impamvu ni uko uba ugomba kwirinda icyatuma umukobwa agira utwanda amira agihe atangiye kugusomagura kubabikora. Ikindi bikurinda kuza kumunukira ibyuya wabize mu gihe wari mutundi turimo, ndetse uba ugomba kumara igihe muri dushe wikoraho isuku ihagije munguni zose. Hari n’abatibagirwa kogosha incakwaha n’insya igihe zakuze.
3. Guhamagara abandi basore
Abakobwa benshi ntibazi ko abasore babanza kubwira bagenzi babo ko bagiye kurarana nabo ariko birakorwa. Ubusanzwe abasore babikora bagamije kubwira inshuti zabo z’ingenzi ko ‘ibintu biza kuba bimeze neza iryo joro, no kugira ngo babahe inama zaza gutuma iryo joro ritazibagirana hagati ye n’uwo mukobwa’.
4. Kugura udukingirizo
Kabone n’ubwo umusore yaba azi ko umukobwa adasanzwe amwemerera icyo gikorwa cyangwa bakaba basanzwe batagakoresha, ntibimubuza kugura udukingirizo ngo abe adufite hafi ye atitaye ku kuba atazi uko biri bugende. Ibi ni ingenzi cyane.
5. Kwitegura filime n’indirimbo bimeze neza
Abasore bamwe babikora bagamije kubona injyana abakunzi babo bakunda kugira ngo zize kubafasha kujya muri mudu neza. Hari n’ababikora ateganya ko kuba mugiye kumarana ijoro ryose cyangwa wikendi yose mushobora kuza kugira ibikorwa mukora bigatuma abaturanyi bahurura kubera amajwi runaka bumvise, bityo gucuranga wamuziki yateguye bikabahaumutekano wose no kwisanzura rubanda ariwo bari kumva.
Birashoboka ko hari ibyo wumvise ugasanga ni ko ubikora, birashoboka ko hari ibishya umenye, ariko biranashoboka ko hari ibindi uzi tutagaragaje muri iyi nkuru. Jya ahandikirwa ibitekerezo ubisangize abandi.
Src: opera
TANGA IGITECYEREZO