RFL
Kigali

Uwaba Intore yaba nkawe-Minisitiri Bamporiki abwira Jules Sentore waterekeye 'intango' buri wese ukunda amahoro uzi no kubana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2020 11:21
0


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Minisitiri Bamporiki Edouard yasabye umuhanzi Jules Sentore kudatana ngo ave mu murongo yihariye wo kumara icyaka Abanyarwanda yifashishije ibihangano gakondo, ni nyuma y’uko asohoye indirimbo nshya yise "Intango."



Bamporiki ari mu bantu ba mbere barebye iyi ndirimbo. Yanditse ahatangirwa ibitekerezo kuri Youtube abwira Jules Sentore ko uwaba intore yaba nkawe, kandi ko adakwiye guhirirahira ava mu murongo w’indirimbo zubakiye kuri gakondo amaze igihe kinini akora.

Ati “Ntukure murujye. Tumare icyaka, uraba ucyashye abatana. Uwaba intore yaba nkawe.”-Jules Sentore yashimye Minisitiri Bamporiki amuhigira ko ‘Iyi nganzo itazatana kuko dufte isoko nziza tuvomaho.”

Iyi ndirimbo ‘Intango’ ishishikariza abantu gukomera ku bushuti nyabwo, kubana muri sosiyete no kuba indashyikirwa mu byo buri umwe akora.

‘Intago’ ni inzoga yabaga iri mu gicuma iteretse hagati y’abagabo bataramye buri wese agasomaho mu rwego rwo gusabana, bakaboneraho no kubagana ndetse no gushima cyane nyiri kuyiterekwa maze bakamutura icyo gicaniro cy’urukundo n’ubugwaneza.

‘Intago’ mu muco w’abanyarwanda ni ikintu gikomeye; yahuzaga imiryango, igasabanya inshuti, igahirwaho imihigo, ikazanayihigurirwaho ndetse igacibwa nk’icyiru cy’uwacumuye.

Iyo yabaga ari ‘intago kanywabahizi’ yasomwagaho n’uwiyemeje iyo mihigo. Intago kanywababo yasomwagaho n’uwo mubabo gusa. Habaga hari impamvu yatumye uwo muntu atereka ‘intago’ ngo ayihurizeho n’abandi.

Yashyirwagamo inzoga nziza nabwo bitewe n’umuhango iterekewe cyangwa se icyubahiro cy’uwo wayituye.

Jules Sentore yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwibutsa ko umuco w’Abanyarwanda ushingiye mu mibanire no gutabarana aho rukomeye.

Sentore ati “Ngiyo ‘Intango’ y’urukundo ngaya amahoro duhuje twese, iki gihango ni nk’umurunga nkutumiye ku nytago...Inshuti iruta inshuro, inshuti igusiga undi. Kandi icumu rizagucungura ntumenya uwaricuze."

Hari aho aririmba agira ati “Ntakiruta ubupfura. Imfura ziragahora i Rwanda. Nkunda aho zitaramiye. Nkashima iyo zigabirana.”

‘Intago’ ishingiye ku ndangagaciro z’abanyarwanda. Yatuwe abantu bose baharanira/bagiharanira ubumwe, ubushuti burambye bireme ipfundo ry’amahoro n’urukundo muri rubanda

Bavuga ko nta kintu cyatuma udasinzira iyo uzi neza ko ufite inshuti nziza ikwitayeho. Inshuti nziza ngo ikurutira abatunze ibya mirenge n’amabuye y’agaciro amaranirwa na benshi.

Bavuga ko ha mbere aha, umuntu nk’uwo wakubereye inshuti y’akadasohoka, wagutabaye aho rukomeye, wamutumiraga mu masangiro w’amafunguro n’ibyo kunywa mu guhahurira ku ‘intago’ yabaga irimo inzoga y’umutsama; agashimirwaga uburwaneza n’ikinyabupfura bwe.

Mu busobanuro bwashyizwe kuri iyi ndirimbo, bavuga ko bifuza ko u Rwanda ruba igihugu cy’urukundo, kibereye buri wese, aho abantu batabarana.

Jules Sentore yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ni Rwogere’ yakoranye na Yvan Buravan yashimwe na benshi, ‘Urera’ yakoranye na Yvan Ngenzi, ‘Agafoto’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Jules Sentore yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Intago' yatuye buri umwe uharanira gupfundika ubushuti bwa nyabwo

Umuhanzi Jules Sentore yaterekeje 'Intago' buri wese ukunda amahoro uzi no kubana-

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTANGO' Y'UMUHANZI JULES SENTORE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND