RFL
Kigali

Rubavu: Rich Chikundenka yasohoye indirimbo ‘Ifaranga’ yibasira umukobwa ukunda amafaranga kurusha ubuzima-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/10/2020 15:51
0


Rich Chikudenka umwe mu bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki mu karere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo ivuga ubuzima bw’umukobwa ukunda amafaranga cyane kugeza n’ubwo yirengagije ubuzima bwe bw’ejo hazaza. Mu kiganiro na INYARWANDA Chikudenka yashimangiye ko yifuza guhindura ubuzima bw’ababayeho gutyo.



Iyi ndirimbo ayitangira ashinja umukobwa gukunda amafaranga gusa no kwita ku bayafite gusa, abihinira mu nkuru yitiriye umukobwa yakunze. Chikudenka ati “Icya mbere ukunda amafaranga gusa gusa , ukunda,… ufite izina gusa, njye bintera ishyari gusa,……..Ibyambayeho ni birebire reka mbatere story y’ibyanjye, nakunze umukobwa ariko ngo ntiyakunda udafite,…kandi njye nta kintu mfite (…..)”.


Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo yakozwe na Captain P, uyu musore agira ati “ … Yanze na se, yanga n’abandi ngo baraciriritse,..” Nyuma yo kumva iyi ndirimbo twagize amatsiko yo gushaka kumenya niba ibiyikubiyemo bihuye n’ukuri kuri we, adusubiza ko umuhanzi aririmba ibyo abona atitaye kubyo kuba ari we biriho. 

Ati” Njye ndi umuhanzi kandi abahanzi ntabwo turirimba ibyacu gusa, hari n’ubwo nta n'ibiba byatubayeho. Njye rero naricaye nsanga hari umubare munini w’abakobwa bakeneye ubu butumwa biba ngombwa ko nandika iyi ndirimbo kandi nizeye ko irahindura ubuzima bwa bamwe”.

Nyuma y’iyi ndirimbo Chikudenka yatangaje ko agiye guhindura uburyo yakoragamo umuziki akajya mu mujyi wa Kigali gukorerayo ariko akagaruka mu rwego rwo kwagura no kumenyekanisha impano yemeza ko yavukanye. Uyu musore ahamya ko gukorera hamwe na byo byangiza umuhanzi. Umuziki wo mu karere ka Rubavu ugenda ufata indi ntera bikagaragarira mu bahanzi bashya bagenda bavuka bakagaragaza ubuhanga bukomeye muri muzika.

UMVA HANO 'IFARANGA' INDIRIMBO NSHYA YA RICH CHIKUDENKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND