RFL
Kigali

Salomon Nirisarike ntazakina umukino wa Cape Verde nyuma yo kwandura COVID-19

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/10/2020 10:42
0

Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Pyunik Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri Amavubi azahuramo na Cape Verde kubera ko yanduye Coronavirus.



Salomon n'abandi bakinnyi batatu bakinana, ubwo bapimwaga babasanganye coronavirus byahise biba inkuru ibabaje ku Amavubi abura iminsi 10 ngo akine na Cope Verde. Salomon Nirisarike asanzwe ari myugariro kandi ukoreshwa cyane mu mutima w'ubwugarizi muri iyi kipe itozwa na Mashami.

Tariki 11 Ugushyingo 2020 Amavubi azahura na Cape Verde nyuma yaho tariki 17 Ugushyingo 2020 yakire iyi kipe mu mukino wo kwishyura uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu myugariro yari mu bakinnyi 37 umutoza Mashami Vincent yari yitabaje ku mikino ibiri ikipe y'igihugu Amavubi izahuramo na n'igihugu cya Cape Vert mu kwezi gutaha. Salomon yerekeje muri Armenia kuva mu 2019, nyuma yo kuva muri Sint-Truidin yo mu Bubiligi.

Amavubi yatangiye kwitegura iyi mikino tariki ya 9 Ukwakira 2020, ikoresha abakinnyi bakina imbere mu gihe, kuri ubu imyitozo irakomeje aho hamaze kwiyongeramo abakinnyi babiri bakina hanze y'u rwanda barimo rutahizamu Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania na Rwatubyaye Abdul ukinira Colorado Switchbacks yo muri Amerika.

Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambiquei Maputo ibitego 2-0 ndetse na Cameroun i Kigali 1-0.


Nirisarike Salomon ntazakina imikino ibiri Cape Vert izahuramo n'Amavubi

Abanditsi: Ishimwe Olivier Ba & Safari Garcon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND