RFL
Kigali

Exclusive: Nyanza FC yiteguye ite nyuma yo kuvuka bwa kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/10/2020 16:29
1


Nyanza FC ni ikipe ibarizwa mu karere ka Nyanza ikaba yarigeze gukina icyiciro cya mbere ariko ikaza kuburirwa iregero ubwo ikipe ya Rayon Sports yasubiraga ku ivuko i Nyanza. Nyuma yaho Rayon Sports igarutse mu murwa, Nyanza FC yiyemeje kongera kubaho, aribwo yakirwaga nk’umunyamuryango.



Ubwo InyaRwanda.com yasuraga ubuyozi bw’iyi kipe, i Nyanza ku cyicaro cyayo, twaganiriye n’umunyamabanga w’iyi kipe Ntirenganya Frederick tumubaza intego n’icyatumye bongera gushinga Nyanza FC bundi bushya. Yagize ati "Tugarutse mu ruhando rwa ruhago dufite intego zitandukanye, iya mbere  tuje guteza imbere impano z’umupira w’amaguru ku bana b’i Nyanza. Igihe cyose abana bazamutse neza kandi bagakina neza, kubera iki tutakwisanga mu cyiciro cya mbere kandi twanatwaye igikombe nk'uko bwa mbere byagenze?"


Ntirenganya Frederick umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC

Umunyabanga mukuru wa Nyanza Fc abajijwe ku kijyanye n’uko bakiriye kongera kuba umunyamuryango wa FERWAFA, yatangaje ko ari ibintu bishimiye kuko bari bamaze igihe babisaba. Yagize ati  "Kongera kuba umunyamuryango  wa FERWAFA, ni igikorwa kiza kandi cyadushimishije nk’aba Nyanza kubera ko ni kimwe mu bintu twari twiteze, kuko twari tumaze imyaka isaga itatu tubisaba ubu buri muturage w’i Nyanza arishimye kuko agiye kongera kubona ikipe ye". 

Abajijwe ku cyari cyatumye Nyanza FC itakaza ubunyamuryango Ntirenganya yatangaje ko byatewe na Rayon Sports. Ati “Ubwo Rayon Sports yazaga i Nyanza mu 2012 Nyanza FC yabaga mu cyiciro cya mbere biza kuba ngombwa ko ihuzwa na Rayon Sports byatumye itakaza ubunyamuryango bwa FERWAFA kuko yamaze imyaka itatu idakina amarushanwa ya FERWAFA".

Nyanza FC yabonye ubuzima Gatozi bwa burundu tariki 7 Nzeri 2020 abayobozi bayo bavuga ko itazongera gusubura inyuma

Umunyamabanga wa Nyanza FC  kandi yadutangarije ko biteguye kurusha abafana ikipe ya Rayon Sports bavuka hamwe mu gihe bazaba bamaze kubaka ibigwi nk’ibyabo. Yagize ati "Abantu benshi barabizi ko Rayon Sports ifite abafana benshi, gusa natwe twiteguye ko ubwo twagira ibigwi biruta ibyayo ntakabuza twabacaho byose ni ugutegura".


Tugomba kuzamura abana ba hano i Nyanza

Ku bijyanye n’imyiteguro aho igeze, Ntirenganya yadutangarije ko ikipe imaze igihe yitegura. Yagize ati "Nyanza FC ni ikipe imaze igihe yitegura ni ikipe yari itegereje ko yemererwa kuba umunyamuryango. Ubu rero haba mu buyobozi tumeze neza kuko turuzuye, ku kijyanye n’amikoro buri munyamuryango agira amafaranga atanga buri kwezi. 

Abafana nabo ubu turi kubigira uburyo bazajya batanga umusanzu wabo ku buryo bunoze. Ikindi twavuga ni uko dufite abaterankunga turi kuganira nabo arimo n’akarere ka Nyanza kandi ibiganiro bimeze neza igihe icyo aricyo cyose mwajya kumva ngo Nyanza FC yabonye umuterankuga". 


Nyanza FC izaba ari umushyitsi musangwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda

"Kugeza uyu munsi nta masezerano n’amwe dufitanye n'umukinnyi gusa amahirwe ni uko akarere ka Nyanza ari hamwe mu hantu haba impano y’umupira w’amaguru. Dufite abana benshi bishimye kuko bagiye kubona aho berekanira impano zabo. Ubu dufite abatoza turi kumwe mu biganiro nabyo twizeye ko bizagenda neza. Abakinnyi barahari ariko nta n'umwe turasinyisha amasezerano". Umunyamabanga wa Nyanza FC.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusange Sasha 3 years ago
    Binteye ibyichimo byinchi kubona ekipe yange ingaruka muruhando rwandi makipe kimwe mubintu ntegereje nukubona Nyanza FC Ikina ntayirimo kuko sinigeze ngira ayo mahirwe yokuyibera umufana kuko iteka nabaga ndi mukibuga nkina arko ubu bwibura nange nzaba nicaye muri Stade nireba kimwe mubyichimo by ubuzima bwange.ekipe nakiniye imyaka 12





Inyarwanda BACKGROUND