RFL
Kigali

Yverry arashinjwa kurya amafaranga y’umuhanzi Hubert Nation akanga kujya mu mashusho y’indirimbo 'Niwowe'

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/10/2020 16:11
1


Musorini Eden ukoresha izina rya Hubert Nation mu muziki asobanura ko yahaye ibihumbi 150 Frws umuhanzi Yverry ngo bakorane indirimbo 'Niwowe' akamusaba kuyimenyekanisha no kujya mu mashusho (Video) yayo bikarangira bidakozwe, ibintu afata nk'ubuhemu ndetse akavuga ko byamusigiye isomo.



Hubert Nation na Kelvin Eden bahuriye muri Kelvins Empire bose ni abavandimwe bakiri bato ariko bifuza gukora umuziki ukaba wabatunga. Mu rugendo rwabo bataramaramo iminsi, Hubert Nation avuga ko yahaye amafaranga umuhanzi Rugamba Yves (Yverry) 150,000 Frws ngo bakorane indirimbo 'Niwowe' azajye no mu mashusho yayo, birangira bidakozwe. Mu byo Yverry yagombaga gukora harimo no kumenyekanisha iyi ndirimbo.

Mu kiganiro kihariye yahaye inyarwanda.com, Hubert Nation yasobanuye ko iyo ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Heavy Kick. Avuga ko umuhanzi Yverry yatangiye kumunaniza kuri 'Post' iteguza indirimbo, ntibyarangirira aho ahubwo yanga no kujya mu mashusho yayo. Bumvikanye mu magambo, ikintu Hubert Nation aheraho avuga ko atozengera kugirana amasezerano n’undi wese atanditse.

Gukorana indirimbo na Yverry ntimenyekane byamuteye gukora cyane


Hubert Nation ati:”Namusanze hariya i Gikondo aho aba twumvikana ko dukorana indirimbo, no kugira ngo ayipostinge byabaye intambara ariko ubu yaranambrotse kuri instagram ye, ubu sinamukurikira ngo mbone ibyo yapostinze”. Iyo ndirimbo ivugwa yasohotse ku ya 23 Kamena 2020 ubu ikoze mu buryo bwa 'Video lyrics' imaze kurebwa n’abarenga 3,700.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO YA HUBERT NATION

Hubert Nation asobanura ko uko guhemukirwa byamuteye gukora cyane kuko uwo yari yizeye ko amuzamura yamugushije hasi. Itsinda Kelvins empire abanamo n'umuvandimwe we Kelvin Eden, rifite indirimbo nshya yitwa 'Mama' bakoreye umubyeyi w’umumama aho bamushimira bavuga ko ari indashyikirwa. Yakozwe na Producer Element uri mu bahagaze neza muri iyi minsi. Kuyikora byatwaye icyumweru ikaba yarishyuwe ibihumbi 100 amajwi yayo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'MAMA' YA KELVINS EMPIRE

Kelvins Empire basobanura ko bahuye na Element bahujwe na nyiri studio Noopja wababereye umwana mwiza kuko bamuhamagaraga ntabiryeho nk’abandi batunganya indirimbo aho banengwa kutita ku bahanzi bakizamuka. Kuririmba umubyeyi w’umumama babitewe n'uko iyo barebye basanga ari we ukora akazi karenze ubushobozi ariko bitavuze ko bibagiwe umubyeyi w’umupapa.

Inama Hubert Nation yageneye abahanzi bakizamuka bahemukirwa n’abafite izina


Nyuma yo guhemukirwa na Yverry, Hubert Nation avuga ko abahanzi bakizamuka bakwiriye kumenya ko ubuhemu bubaho bityo bakajya bagirana amasezerano yanditse n’abo bagiye kugirana ibikorwa bya muzika niba baba bagamije ubucuruzi. Avuga ko iyo azaba kuba afitanye amasezerano na Yverry, yari kujyana mu nkiko. Ati:”Iyo tuza kuba dufitanye inyandiko nari kumujyana mu nkiko ariko ubu yaranambrotse kuri instagram ye sinabasha kumukurikira”.

InyaRwanda.com yagerageje kuvugisha Yverry kuri iki kibazo cy’indirimbo yakoranye na Hubert Nation ntiyubahirize ibyo bemeranyije ariko ntiyabashije kwitaba telefone ye igendanwa, ubutumwa bugufi yandikiwe kuri Whatsapp nabwo ntiyabusubije. Igihe cyose yagira icyo ayivugaho tuzakibamenyesha.

Kelvins Empire bakora umuziki badafite ikipe ibafasha (management team) bifuza ko uwaba abishoboye yabegera bagakorana kuko bifuza gukora umuziki ubyara amafaranga. Yaba Kelvin Eden na Hubert Nation banenga abatunganya imiziki (producers) ko badaha umwanya igihe bari gukora indirimbo, ibintu bidindiza umuziki w’u Rwanda kuko bakora indirimbo ntizirambe. Bavuga ko indirimbo yakozwe umunsi umwe itakundwa nk’iyitaweho ukwezi kose.


Umuhanzi Yverry arashinjwa ubuhemu na Hubert Nation


Hubert Nation avuga ko atazongera kugirana n'uwo ari we wese amasezerano atanditse

UMVA HANO 'NI WOWE' BY HUBERT NATION FT YVERRY & MANICK









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shafi2 years ago
    Ibintu byahanzi bagora abanzi bakizamuka ntg aribyo





Inyarwanda BACKGROUND