RFL
Kigali

Ibitera abagore kuzirana hagati yabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/10/2020 11:22
0


Kimwe mu bintu bizwi na benshi ni uko abagore hagati yabo batumvikana usanga ahubwo bumvikana n’abagabo cyane kurusha uko bakumvikana na bagenzi babo, abenshi ntibazi ikibitera ari nabyo mugiye gusobanukirwa muri iyi nkuru.



Hari abashakashatsi ndetse n’abahanga mu mibanire myiza hagati y’abantu bagiye bavuga ku mpamvu abagore ubwabo batumvikana. Abenshi bahamya ko ariko baremye gusa kandi hari impamvu 7 bahuriyeho zibitera.

1)      Hagati yabo bifitemo ihangana: Nk'uko umwanditsi w’ibitabo witwa R.H Sin yabivuze mu gitabo cye yise She Felt Like Nothing, yavuze ko abagore hagati yabo bifitemo guhangana guturuka ku kuba batumvikana muri rusange.

 

2)      Igitsinagore kigirirana ishyari: Uzasanga ishyari abagore bagirirana akenshi rituruka ku bintu byoroheje. Uzasanga bapfa ko mugenzi we afite isakoshi nziza cyangwa umusatsi mwiza kumurusha.

 

3)      Barasuzugurana: Abagore benshi basuzugura bagenzi babo, yaba ari abo bakorana cyangwa abo baturanye kuko akenshi bibwira ko ntacyo mugenzi we yakora we atashobora. Ibi bikabaviramo guhangana.

 

4)      Bihugiraho ku giti cyabo: Buri mugore aho ava akagera yihugiraho, ntaba yitaye kuri mugenzi we. Ukwihugiraho cyane bibatera kutagirana ubushuti n’ubwumvikane hagati yabo.

 

5)      Buri wese ashaka kwerekana ko ariwe ushoboye: Yaba ari mu mikorere, mu myambarire ndetse n’ahandi hose usanga buri mugore aba ashaka kwereka bagenzi be ko abarenzeho bityo bikabaviramo kutumvikana.

 

6)      Barigana hagati yabo: Icyo mugenzi we akoze bucya undi nawe acyigana, niba hari icyo yamubonanye nawe ahita ajya kukigura kugira ngo nawe amwiyereke. Ibi nabyo akenshi bibaviramo intonganya.

 

7)      Amagambo: Iki ni kimwe mu bintu biranga igitsinagore, usanga bapfa amagambo mugenzi we aba yaravuze cyangwa bapfa ko umwe muri bo yamennye amabanga yabo. Aha niho kutumvikana kwabo bihera.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND