RFL
Kigali

Amakosa 5 akunda gukorwa n'amakipe yo mu Rwanda bikarangira ari mu bihombo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2020 19:39
1


Benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bahora mu ihurizo bibaza niba ruhago nyarwanda ikora kinyamwuga cyangwa itaragera kuri urwo rwego, aha babiterwa na bimwe babona biberamo bitaba ahandi muri shampiyona zateye imbere, ariko ahanini byose byicwa na banyirabyo, ababibamo umunsi ku wundi.



Iyo usubije amaso inyuma ukareba imanza abakinnyi cyangwa abatoza baburana n'amakipe, usanga ahanini byose ari amakosa y'ikipe kuko birangira itsinzwe ndetse ikanategekwa kwishyura amafaranga runaka cyangwa ikamanika amaboko iyo ariyo yareze.

Iyo bibaye insubira mu bihe bitandukanye, benshi bibaza niba nta banyamategeko cyangwa abajyanama amakipe yo mu Rwanda agira, ese niba bahari bakora iki? Bakora akazi bashinzwe cyangwa baba muri komite gusa kugira ngo buzuze umubare gusa?.

Ntabwo byoroshye ko hari ikipe yakwerura ngo ivuge impamvu nyirizina ibatera gukora bitari kinyamwuga kuko kenshi amakipe afite n'abanyamategeko bakora aribo usanga  birengagije icyo amategeko ateganya, bityo bakajya mu manza bazi neza ko batazatsinda.

Muri iyi nkuru twaguhitiyemo amakosa 5 akunda gukorwa n'amakipe yo mu Rwanda bikarangira yicuza, ari mu bihombo.

1.Kwirukana Abakinnyi cyangwa Abatoza bagifite amasezerano y'ikipe bihabanye n'ibiri mu masezerano

Ni impamvu nyinshi zishobora gutuma umukinnyi cyangwa Umutoza atandukana n'ikipe, ariko ibikunze kugaragara mu Rwanda ni uko ibikorwa biba bihabanye cyane n'amasezerano yasinye agera mu ikipe.

Iyo bibaye umukinnyi cyangwa Umutoza yiyambaza abanyamategeko akarega ikipe kandi nka 80% batsinda amakipe baba bareze, agategekwa kubishyura ibyo babagomba byose.

2. Guhuzagurika mu kugena amasezerano y'abakinnyi cyangwa Abatoza

Bikunze kugaragara cyane ku makipe yo mu Rwanda, aho umukinnyi cyangwa umutoza afata icyemezo cyo kuyisohokamo akiyifitiye amasezerano, ubuyobozi bukavuga ko nta kipe yindi yakinira kuko abafitiye amasezerano, bikarangira umukinnyi agiye akanasinyira indi kipe, ya kipe yakiniraga ikaruca ikarumira.

Aha haba harabaye amakosa ubwo umukinnyi yasinyaga amasezerano ugasanga hari zimwe mu ngingo ubuyobozi butitayeho kandi zikazabagaruka mu gihe havutse ikibazo n'umukinnyi.

Benshi mu bakurikirana umupira w'amaguru babifata nk'amakosa akomeye cyane ahombya ikipe aturuka ku kwirengagiza cyangwa kudasobanukirwa n'ibyo bakora ngo babihe agaciro bikwiye.

3. Kugura Abakinnyi bashya n'abasanzwe bagifitanye ibibazo by'amafaranga

Amakipe menshi yo mu Rwanda usanga asinyisha abakinnyi ariko ntabahe amafaranga yose baba baguzwe(recruitment) ndetse usanga kenshi na kenshi bafitiwe n'ibirarane by'imishahara n'uduhimbazamusyi.

Gusa ariko usanga ubuyobozi bw'amakipe bubirengaho bukagura abandi bakinnyi kandi bamwe ugasanga bahawe ibyangombwa byose basabye ikipe, kugakemura ikibazo cy'abakinnyi bahasanzwe muba mwarakoranye umwaka wose, bigira ingaruka mu mwaka w'imikino ukurikiyeho, kenshi na kenshi usanga abakinnyi batandukana n'amakipe kandi bagatandukana babanje kuburana bakanayatsinda.

4. Kwibeshya ku bakinnyi bashya cyane cyane b'abanyamahanga

Amenshi mu makipe yo mu Rwanda usanga azana abakinnyi bavuye hanze bigoye kumenya aho yakinaga, yitwaraga ate? ndetse n'ibindi byaguha ishusho y'umukinnyi ugiye gusinyisha.

Araza mu igeragezwa akakwereka ko ari umukinnyi w'igitangaza, ukamuha amasezerano, yamara gusinya umusaruro wari umwitezeho ntuwubone, ugasanga ahombeye ikipe, yirukanwe ntacyo afashije ikipe ahubwo ayisahuye, anayitesheje umwanya.

5.Kudaha abakinnyi amasezerano y'igihe kirekire

Mu Rwanda amakipe agurisha abakinnyi ni make, hafi y'abakinnyi bose usanga basinya amasezerano y'imyaka ibiri, iyo amaze umwaka umwe usanga ya kipe itamwegera ngo bavugurure amasezerano mbere yuko arangira.

Benshi mu bakinnyi basohoka mu makipe bakagenda bigurishije kandi ariho ikipe yakabaye yungukira.

Abakinnyi bagiye bahabwa amasezerano y'igihe kirekire byafasha ikipe kubona umusaruro mwiza ndetse no mu bukungu mu gihe hagaragaye ikipe imwifuza, kuko yavamo aguzwe amafaranga agafasha ikipe mu mishinga itandukanye.                                                                                                                                                   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Waliha3 years ago
    Burya amakipe amwe na mwe abura abajyanama ugasanga ibyifuzo byabafana ari byobigendrwaho,





Inyarwanda BACKGROUND