RFL
Kigali

Zuby Comedy batangiye gusohora filime bitezeho gukundwa n’ingeri zose-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2020 12:46
1


Itsinda ry’abanyarwenya rizwi nka Zuby Comedy, ryasohoye agace ka mbere ka filime bise ‘Abavandimwe Series’, bitezeho kuzaba ikiraro gihuza abantu mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2020, ni bwo Mucyo Samson [Samu] na Nshizirungu Seka [Selt] bagize Zuby Comedy basohoye episode ya mbere ya filime ‘Abavandimwe Series’ bafatanyije na Mukayizere Djalia [Kechup] uzwi muri filime “Bamenya”. 

Ni nyuma y’uko bari bamaze ibyumweru bibiri batanze integuza y’iyi filime. Episode ya mbere irimo urwenya ruvanze n’iyingisho. Ikinamo Ines [azwi nka Kechup] uba ari mushiki wa James na Jimmy ari nawe ubatunze ubamenyera buri kimwe cyose.

Muri iyi episode ya mbere hagaragaramo, Winnie uba ari inshuti ya Ines umubwira ko akwiye kujya mu buraya kugira ngo azabone ibitunga basaza be.

Muri iyi episode kandi hagaragaramo umusore witwa G1 uba ukoresha ibiyobyabwenge, akajya mu rugo kwa Ines agiye kureba inshuti ye Jimmy akahava abibye ibihumbi bitatu Ines yari yasize ku buriri yabihawe na Winnie.

Nshizirungu Seka uzwi nka Selt yabwiye INYARWANDA ko iyi filime bayitezeho gukundwa n’ingeri zose haba urubyiruko, abana n’abakuru “kuko ifite inkuru ivuga ku buzima urubyiruko rubamo buri munsi n’abantu bakuze ubuzima bacamo buri munsi.”

Yavuze ko iyi filime izibanda kuri aba bose; umusemburo wayo akaba ari uko izakinamo abantu basanzwe bazwi mu rwenya no mu gukina filime.

Selt anavuga ko iyi filime izaba amahirwe akomeye ku bantu bashya bafite impano yo gukina filime. Ati “Iyi filime ni amahirwe ku bantu bashaka kwinjira mu mwuga wa sinema na comedy muri rusange.”

Uyu musore avuga ko kuba binjiye muri filime, bitazabangamira ibikorwa babyo bya ‘comedy’ kuko bazabijyanishanya.

Zuby Comedy yagaragaye mu bitaramo birimo Bigomba Guhinduka, Comedy Night n’ibindi, ndetse bamaze iminsi bakora urwenya bise ‘Miss Mulenge’ ihererekanwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Itsinda rya Zuby Comedy rifatanyije na Kechup batangiye gusohora filime bise 'Abavandimwe Series' bitezeho kwigisha ingeri zitandukanye

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME 'ABAVANDIMWE SERIES' Y'ITSINDA ZUBY COMEDY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWAMUKUNDA FABIOR3 years ago
    MUNYEREKE IFOTO YA YANIC BARI KUMAZI





Inyarwanda BACKGROUND