Ibyamamarekazi bikora muzika hirya no hino ku isi, bivugwaho mu kuba mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye yewe akenshi bakanavugwaho uryamana na benshi bahuje umwuga n’abaherwe muri rusange, nk’uko Tiwa Savage avugwa cyane mu gukundana n’ibyamamare byinshi muri Nigeria.
Tiwa Savage ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo,
akaba umwe mu bagore muri Nigeria batunze amafaranga atari make n'ubwo yisanga mu
myanya ya nyuma mu bahanzi bakize muri Nigeria kubera ari cyo gihugu muri Afurika kiyoboye muzika kandi abawukora bakaba batunze amafaranga menshi ku mugabane wa Afrika.
Icyamamare mu njyana ya Afropop, Tiwa Savage, yavukiye i Lagos ku ya 5 Gashyantare 1980, ubu afite imyaka 40. Yagiye
avugwa mu rukundo n’abahanzi batandukanye, aba-producer, abaherwe n’abandi. Reka
turebe ibyamamare 9 bivugwaho gukundana no
kuryamana n’uyu muhanzikazi Tiwa Savage.
1.WIZKID
Bivugwa ko Tiwa Savage yabaye mu rukundio na Wizkid. Bikavugwa ahanini hashingiwe ku mashusho yabo no kwitabira ibirori bari
kumwe. Mu Ukuboza, Tiwa aherutse kubyemeza
mu mitoma, aho yagize ati: “Wizkid, umutobe uryoshye.” Aba byanavuzwe ko baryamana kenshi
cyane, ubwo Wizikid yakoraga indirimbo “Fever” yagaragajemo Tiwa Savage mu
mashusho y’urukundo yavugishije benshi.
2. Dr SID
Dr Sid yahoze muri label imwe na Tiwa Savage.
Byaravuzwe ko Dr Sid yemeye ko akunda Tiwa Savage yafataga nk’umunyamahane kandi
bivugwa ko yaryamanye nawe.
3.
PATORANKING
Patoranking,
umuhanzi ugezweho muri Afurika, yavuzwe mu rukundo na Tiwa Savage, umubano wabo
ntabwo wamenyekanye cyane, gusa ubwo bakoraga amashusho y’indirimbo ye “Girlie
O”, byavugishije benshi bongera kuvuga ko Patoranking afitanye umubano wihariye
na Tiwa.
4. 2FACE IDIBI
2Face, umwe mu bahanzi bakize muri Afurika, ibihuha by’urukundo
no kuryamana na Tiwa Savage byaratambutse ku mbuga nkoranyambaga ,aba bombi nta n'umwe
wigeze ahakana iby’aya makuru.
5.
DON JAZZY
Don
Jazzy yahoze ari umuyobozi wa Tiwa Savage muri Lebel Mavin Records, uyu mu
-producer akaba yakoranye cyane na Tiwa. Umubano wabo waramamaye muri Nigeria aho Tiwa
Savage byageze aho bamuhimba "Madamu wa Mavin". Don Jazzy humvikanye
kenshi ko hari umubano wihariye afitanye n’umuhanzikazi Tiwa Savage.
6. OLAMIDE
Umuhanzi Olamide, urukundo rwe na Tiwa Savage rwavuzwe
gacye cyane, ubwo Tiwa yamaraga gutandukana na Don Jazz, byavuzwe ko yahise
yisunga Olamide ariko ntibamarana kabiri.
7.
FLAVOUR
Umuhanzi
ukunzwe cyane Flavour nawe bivugwa ko yakundanye na Tiwa. Flavour mu gusubiramo
indirimbo ye “Oyi” yifashishije Tiwa, byongera imbaraga abavugaga ko bakundana. Ibihuha bivuga ko bigeze gukundana amakuru yaheraga mu
matama y’abantu gusa.
8.
NAIRA MARLEY
Naira
Marley, ni we wavuzwe cyane mu rukundo na Tiwa Savage aho bamwe bavugaga ko uyu
muhanzi yabaye nk’igikinisho cya Tiwa Savage.
9.TEEBILLZ
Tunji Balogun uzwi cyane ku izina rya Tee
Billz, yakundanye cyane na Tiwa Savage muri 2012-13 , ni we mugabo we uzwi
babyaranye umwana.
TANGA IGITECYEREZO