RFL
Kigali

Qatar: Hagiye gukorwa iperereza ku bagore basatswe bambaye ubusa ku kibuga cy’indege cy'i Doha

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:28/10/2020 11:40
0


Ku kibuga cy’indege cy’i Doha mu gihugu cya Qatar abagore basatswe bambaye ubusa ndetse basabwa ibizamini byo kwa muganga nyuma y'uko kuri iki kibuga cy’indege hatawuhe uruhinja. Kuri ubu igihugu cya Qatar cyatangaje ko kigiye gukora iperereza ku bagore basatswe bambaye ubusa ku kibuga cy'indege cy'i Doha.



BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bagore basatswe harebwa niba haba harimo umaze kubyara nyuma yuko hatahuwe umwana w'uruhinja ahajugunywa imyanda (cyangwa imicafu mu Kirundi) ku kibuga Hamad International Airport, ku itariki ya kabiri y'uku kwezi kwa cumi.

Bamwe mu bagore basatswe harimo abantu 13 bo mu gihugu cya Austarlia ndetse n'abagore batanu bo mu bindi bihugu,aba bose bakaba basohowe mu ndege imwe mbere yo gusakwa.Gusa ariko bose siko basatswe.

Nkuko bbc ibitangaza ivugako uruhinja rwagaragaye ku kibuga cy’indege arirwo rwatumye basaka abo bagore. Leta ya Qatar yavuze ko uwo mwana yasanzwe mu mufuka wa plastike, yarengejweho imyanda, bituma habaho "ishakisha ako kanya ry'ababyeyi, harimo no mu ndege ziri hafi y'ahatahuwe uruhinja".

Kuri ubu Leta ya Qatar yasabye imbabazi, inavuga ko urwo ruhinja rumeze neza kandi rurimo kwitabwaho n'abaganga.Nyuma yuko ibi byose bibaye leta ya Qatar yasohoye itangazo rigira riti "Nubwo intego y'uko gushakisha kwafashweho icyemezo mu buryo bwihuse yari iyo kubuza guhunga abakoze iki cyaha giteye ubwoba, leta ya Qatar iricuza ihungabana cyangwa ivogera ry'ubwisanzure bwa muntu iki gikorwa cyateje umugenzi uwo ari we wese".

Leta ya Qatar ivuga ko yatangije "iperereza ryimbitse" kandi "rikorewe mu mucyo" ku byabaye, ndetse ko izageza ku bindi bihugu ibyarivuyemo.

Australia yavuze ko hari ubufasha irimo guhabwa na Qatar ndetse ko irimo gukora ubuhuza mu bikorwa n'ibindi bihugu "bibiri cyangwa bitatu" bifite abaturage bagizweho ingaruka.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Australia yari yatangaje ko gusakwa kwakorewe abo bagore "gukomeretsa ku mutima" kandi ari "ukuvogera gukomeye"

Src:bbc

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND