RFL
Kigali

USA: Umuraperi yasanzwe muri butu y'imodoka yitabye Imana nyuma yo kuraswa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2020 11:06
0


Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze umurambo w’umuraperi Brian Trotter uri mu batangaga icyizere mu muziki mu gice cy’inyuma cy’imodoka.



Polisi ya Florida yabonye umurambo w’uyu muraperi w’imyaka 25 y’amavuko nyuma yuko ihamagajwe.

Robert Deupree Avery Coltrain ufite imyaka 25 y’amavuko wari utwaye iyi modoka yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri no gutwara mu buryo butemewe ibisigazwa by’umubiri w’umuntu wapfuye.

Isuzuma ry’umurambo (autopsy) ryakozwe ryagaragaje ko uyu muraperi Trotter yarashwe amasasu menshi.

Polisi ntiramenya icyatumye uyu muraperi yicwa. Coltrain wari utwaye iyi modoka yari azwi nk’inshuti ye Totter wari umaze ibinyacumi by’imyaka azwi ku izina rya ‘Kent won’t stop’

BBC ivuga ko umuryango w’uyu muraperi waherukaga kumubona ku wa 17 Ukwakira 2020, aho yavuye mu rugo ajya muri Majyaruguru ya Virginia ari kumwe na Coltrain.

Umuryango we uvuga ko umwana w’abo akimara kubura babonye ku mbuga nkoranyambaga, abavuga ko Trotter yari afite umwenda w’amafaranga umuntu utaratangajwe amazina.

Umuraperi Trotter yasanzwe mu gice cy'inyuma y'imodoka yapfuye nyuma yo kuraswa amasasu menshi


Coltrain [ubanza ibumuso] ni we ushinjwa kwica umuraperi Trotter watanga icyizere muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND