RFL
Kigali

Kim Kardashian yizihirije isabukuru y’imyaka 40 muri Island, ashinjwa kutirinda Covid-19-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2020 9:31
0


Umunyamideli w’ikimero w’umunyamafaranga Kim Kardashian yizihije isabukuru y’imyaka 40 y’amavuko, mu birori bikomeye byabereye mu kirwa cya Island muri Amerika yidagadurana n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze za hafi.



Kim yakoresheje ibi birori kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, byaherekejwe n’igihiriri cy’abantu bamushinje kwishimana n’inshuti ze n’abandi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nko kwambara agapfukamunwa, guhana intera n’ibindi.

Uyu mugore ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 67 ku rukuta rwa Twitter, yisobanuye avuga ko yakoresheje ibi birori nyuma y’ibyumweru bibiri asabye abatumirwa be kwishyira mu kato kugira ngo batandura icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Kardashian warushinganye n’umuraperi Kanye West, yavuze ko ibi birori “byanyibukije agaciro k’ubuzima bwanjye”. Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi, aho abarenga miliyoni 1 bamaze kwitaba Imana, ndetse cyahungabanyije ubukungu bw’Isi.

Umubare w’abashomeri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika warazamutse, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu mpera z’umwaka ushize giturutse mu Bushinwa.

Kim Kardashian avuga ko we n’inshuti ze n’abo mu muryango bakoze ibirori byihariye, barabyina, batwara amagare, barebera filime ku mucanga n’ibindi byasize urwibutso kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.

Uyu mugore avuga ko mbere y’umwaduko wa Covid-19 atatekerezaga ko abantu bazongera gusubira mu buzima busanzwe, bakishimira kongera gutemberera ahantu hihariye hasusurutsa umutima.

Kardashian avuga ko imyaka 40 yuzuje imwibutsa ko ari umunyamugisha. Avuga ko nta munsi n’umwe apfusha ubusa, cyane cyane muri iki gihe aho abantu basabwa kubahiriza amabwiriza kugira ngo ubuzima bukomeze. Yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo abe uwo ari we uyu munsi.

Abantu batandukanye bifurije Kim Kardashian kuramba no gukomeza kwerera imbuto benshi. Abandi bamubwira ko yishimishije mu gihe hari umubare munini uri mu bitaro uhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Kimberly Kardashian West [Kim Kardashian] ni umunyamakuru w’umunyamerika, uzwi ku mbuga nkoranyambaga, umunyamideli, w’umushabitsi w’umukinnyi wa filime.

Itangazamakuru ryatangiye kumuhanga ijisho ubwo yagaragaraga mu birori bya Paris Hilton, biba akarusho ubwo mu 2002 hasohokaga amashusho y’urukozasoni aryamanye n’uwahoze ari umukunzi we Ray J.

Uyu mugore yabonye izuba ku wa 21 Ukwakira 1980. Avukora mu Mujyi wa Los Angeles muri California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Areshya na 1.59 m.

Afite abana bane barimo North West, Chicago West, Psalm West na Saint West yabyaranye na Kanye West barushinze kuva mu 2014.  Uyu mugore kandi yakundanye na Kris Humphries kuva mu 2011 batandukana mu 2013 ndetse na Damon Thomas kuva mu 2000 kugera mu 2004.

Kim Kardashian yizihije isabukuru y'imyaka 40 ari kumwe n'inshuti ze za hafi

Kim yavuze ko afite umubare munini w'abagore bamufashije kugira icyerekezo cy'ubuzima bwe

Kim Kardashian n'inshuti ye mu birori byabereye muri Island nta kwirinda icyorezo cya Covid-19

Yamanutse muri Club abasumba! Kardashian yavuze ko yamenye agaciro k'ubuzima bwe

Abitabiriye ibirori by'isabukuru ya Kardashian bashinjwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu gihe abasore n'inkumi babazaganiraga icyo kunywa no kurya bari bambaye agapfukamunwa

Kardashian yavuze ko abitabiriye ibirori bye yari yasabye kumara ibyumweru bibiri mu kato birinda kwirinda Covid-19

Kardashian: Umugore w'ikimero utuye ku mbuga nkoranyambaga no mu mitima ya benshi

Kardashian n'inshuti ze ku mucanga wa Island mu birori byasize urwibutso mu mutima we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND