RFL
Kigali

Liverpool biyisabye imyaka 128 kugira ngo ishyireho agahigo k'igitego cy'ibihumbi 10

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/10/2020 8:48
0


Umukino wa Champions League ikipe ya Liverpool yatsindagamo ikipe ya Midtjylland, umukinnyi Diogo Jota yakoze amateka ubwo yatsindiraga Liverpool igitego cy'ibihumbi icumi (10,000).



Uyu mukino Liverpool FC yari yakiriye warangiye itsinze Midtlylland FC ibitego 2:0, gusa igitego gifungura uyu mukino cyatsinzwe na Diogo Jota kikaba cyasize amateka mu rwambariro rw'iyi kipe.


Ku munota wa 55 nibwo Diogo Jota yafunguye amazamu

Dore uko ibitego by'ikinyagihumbi byagiye bitsindwa ndetse n'ababitsinze

Igitego cya mbere cya Liverpool FC cyatsinzwe na  Jock Smith tariki 3 Nzeri 1892. Igitego cy'igihumbi cyatsinzwe na Bobby Robinson tariki 20 Ugushyingo 1906, aho Liverpool FC yari yahuye na Aston Villa. Ibitego 2000 byujujwe na  Harry Chambers tariki 25 Ukuboza 1925, iki gihe Liverpool yari yahuye na Newcastle.

Ibitego 3000 byujujwe na Jack Balmer tariki 15 Ukwakira 1938 Liverpool nabwo yari yahuye na Aston Villa. Jimmy Malia ni we watsinze igitego cya   4000 tariki 8 Ukwakira 1958 Liverpool ikaba yari yahuye na Leyton. Ibitego 5000 byujujwe na Lan St John tariki 3 Nzeri 1969 icyo gihe Liverpool yatsinzwe na Watford ibitego 2-1. Ibitego 6000 ku ruhande rwa Liverpool byujujwe na Terry McDermott tariki  9 Kanama  1980 ubwo Liverpool yatsindaga West Ham United.

John Aldridge ni we watsinze igitego cya Liverpool cyuzuza ibitego ibihumbi 7, tariki 26 Werurwe 1989 Tottenham yari yahuye na Liverpool. Tariki 26 Kanama Michael Owen yatsindiye Liverpool igite cyuzuza ibihumbi 8 ubwo Liverpool yanganyaga na Southampton ibitego 3-3. Igitego cy'ibihumbi 9 cya Liverpool cyatsinzwe na Sotirios Kyrgiakos tariki 3 Ugushyingo 2010 ubwo Liverpool yatsindwaga na Blackpool ibitego 2-1. None mu ijoro ryakeye ni bwo Diogo Jota yatsindaga igitego cyuzuza ibitego ibihumbi 10 Liverpool FC imaze gutsinda.

Salah yatsinze igitego cya 2 mu minota yanyuma kuri Penariti yateye neza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND