RFL
Kigali

Uwari umuyobozi mukuru wa Barcelona yamaze kwegura ku nshingano ze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/10/2020 6:53
0


Josep Maria Bartomeu wari umuyobozi mukuru wa Barcelona yeguye ku buyobozi bukuru nyuma y'ibihe bitari byiza muri iyi kipe.



Nyuma yo gukata imishara ku bakinnyi mu gihe cya Coronavirus ndetse no gutsindwa ibitego 8-2, Bartomeu yakomeje kugaragaza intege nke ndetse no gutakarizwa icyizere n'abafarana.

Bartomeu umwe mu bayobozi b'iyi kipe batagiriwe icyizere mu mateka yayo, yagiye akurikiranwaho gukoresha umutungo w'ikipe nabi hamwe no kwibaza impamvu yagurishije Neymar kandi yari umukinnyi bagenderagaho.

Josep Maria Bartomeu yabonye izuba mu 1963 akaba yaratangiye kuyobora Barcelona mu 2014 asimbuye Sandro Rosell.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND