RFL
Kigali

Ibimenyetso 5 bizakwereka ko atakurimo na gato n'ubwo akwandikira mbere buri munsi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/10/2020 18:59
0


Birababaza kumva umuntu avuga ngo “ntabwo akurimo pe”, nyamara wowe ukabona ugerageza uko ushoboye kugira ngo umumenye ndetse ukagerageza gukurura amarangamutima ye yose ngo mubane neza kubera ko umukunda, ariko ukabona irari rye ni ryo ashyize imbere. Hari ibintu bitanu bizakwereka ko atakurimo na gato n'ubwo ari we utangiza ikiganiro.



Guhora wibwira ati ”Azankunda, azahinduka, …”, bijya bikuraza amajoro, ukarara wicaye nta gitotsi ndetse utanahumirije n’isegonda. Iri jambo ngo arankunda cyangwa azahinduka rizakomeza kukubuza amahoro kugeza umenye neza ko agukunda cyangwa umugejeje ku kigero wifuza. Ntabwo wahatiriza umuntu guhindura uwo ari we ngo agukunde nk’uko utahindura inzira yanyuragamo ngo anyure mu yawe.

Ntabwo wahatiriza umuntu kukugirira ibyiyumviro nk’ibyo umugirira. Ariko se, twese nitumera gutya tukagira iyi myumvire ubwo ni nde uzaba igitambo? Reka iyi ngingo InyaRwanda.com izagufashe kuyirambura ubutaha. Umusore/Umukobwa ashobora kukubera mwiza mu ntangiriro, akajya akwandikira bwa mbere ariko ntuzashukwe n’iyi mico y’amareshya mugeni ngo uhubuke.

Kukwandikira mbere, kukwibuka buri segonda n’umunota ntaho bihuriye no kuba agukunda, mbese mu mvugo nziza, ntacyo bisobanuye, niba atajya akwereka ko afite ibirenze kuri wowe, birimo no kuba ashaka kugeza urukundo rwanyu ku rundi rwego. Ese niba umaze kumenya ko ukwiriye kwigengesera no kwirinda gushukwa nayo mareshya mugeni, ni ibihe bindi bimenyetso simusiga bizakwerekako uko warwana kose utazamushobora? 

1. ITEKA AHORA AHUZE CYANE, NTAKUBONERA UMWANYA 

Baravuga ngo “Nta muntu uhora ahuze. Niba abyitaho, azabibonera umwanya”. Kuba afata umwanya akakuganiriza mu kamarana agahe, kuri we abifata nk’aho yatanze igitambo gikomeye cyangwa yakugiriye impuhwe. Ahora ahuze, ntajya aguha umwanya ngo mujye kureba agasobanuye, gutembera cyangwa ngo agire umuhate wo ku kubona kenshi kandi muri mwembi gusa.

Ni muba mwapanze umunsi wo gusohokana azakwegera akubwire ngo ‘Cher ntago mbonetse rero reka tuzabikore undi munsi’.Niba ari uko ateye rero menya ko ntaho mwagerana mwembi. 

2. INSHUTI N’UMURYANGO WE NTACYO BAKUZIHO 

Akora uko ashoboye ngo aguhishe inshuti ze n’umuryango we, ashyiramo intera ndende ngo batagufataho umwanya bakumenya. Aterwa isoni no kugendana nawe mu nzira, ku buryo yumva abantu batanamenya ibyanyu. Ni muhura n’umuntu uzumva avuze ngo uyu n’umushuti wanjye turi kumwe nyamara wowe ,……….

Ibi bitandukanye n’igihe uzaba uri kumwe n’umuntu ushobora kuba akwishimiye, nuhura n’abantu mu ziranye , ibyo bazamubaza azabisubiza ntacyo ahakanyemo kandi ubona bimurimo. Nta gahunda nimwe agufitiye, mbese nta cyumba cyawe kiri mu buzima bwe. Niba ibi ubimubonaho. 

3. IYO UGERAGEJE KUZANA IBY’EJO HAZAZA UBONA AHINDUTSE, NTAKUNDA KUVUGA KUHAZAZA 

Uyu muntu rero ntazigera akunda ko uzana ibintu by’ejo hazaza, iteka nugerageza kuzana ibyo kubaka ejo hazaza, azagufata nk’umuntu wataye umurongo w’ibyo mwaganiragaho. Azakora iyo bwabaga arwanye icyitwa ikibazo cyose uramubaza cyerekeye ejo hazaza. Ibi nubimubonaho uzamenye ko umuntu udafite icyerekezo nawe ntaho yakugeza umusezere mu nyandiko. 

4. HARI NUBWO UZAMUBONANA N’ABANDI YASINZE CYANGWA USANGE ANYWA IBIYOBYABWENGE 

Ese wishimira kubona ifoto y’umuntu ukunda yandavuye ? Igisubizo ni wowe ugifite gusa niba ari oya , uyu muntu ntuzamuhe umwanya wawe , menya ko atakurimo nagato. 

5. IYO ABANDI BANTU (ABAKOBWA/ABAHUNGU) BAGUHOZAHO AMASO NTACYO BIMUTWARA

Ariyicarira akiganirira mbese ukabona ko yizihiwe kabone nubwo nawe waba ubibona ko hari undi muntu uri kugutesha umutwe kandi amureba. Kuba undi musore cyangwa umukobwa yakuganiriza by’indani amureba ntacyo bimubwiye nagito. Iyo bibaye kuguhomba abayumva ari nko kuri zero ku ijana by’ubwoba (0%). 

Ese byaba bimaze iki akwandikiye mbere, akakwitaho by’inyuma by’ako kanya mu buzima bwe? Nanone igisubizo ni wowe ugifite. Uyu muntu iteka uzana musangana umwuka w’ubusambanyi, akunda kubikwereka cyane ariko kubera ko umukunda ugahumiriza.

Inkomoko: relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND