RFL
Kigali

Maradona yashimangiye ko nta mukinnyi uzigera akora nk'ibyo Messi na Cristiano bakoze muri ruhago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/10/2020 10:58
0


Umunyabigwi mu mupira w'amaguru ufatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose, Diego Maradona, ukomoka muri Argentina, yashimangiye ko bigoye kuzabona umukinnyi uzakora byibura kimwe cya kabiri cy'ibyo Cristiano na Messi bakoze mu mupira w'amaguru, yemeza ko ari bo bakinnyi b'ibihe byose muri ruhago.



Maradona yavuze ko Cristiano na Messi bari ku rundi rwego, nta mukinnyi numwe wagera ikirenge mu cy'ibikorwa bamaze gukora mu mupira w'amaguru.

Maradona wafashije Argentine kwegukana igikombe cy'Isi mu 1986, we n'umunya-Brazil Pele, bafatwa nk'abakinnyi b'ibihe byose mu mupira w'amaguru bitewe n'ibigwi n'amateka bakoze mu gihe cyabo kugeza n'uyu munsi bikibukwa.

Bamwe bagereranya ibikorwa bya Maradona n'ibya Messi na Cristiano, ariko uyu munya-Argentina yavuze ko yakoze ibikorwa by'agatangaza mu gihe cye, ariko aba bakinnyi nabo mu gihe cyabo bagikoresheje neza bagakora ibikomeye, bakaba bafatwa nk'abakinnyi b'ibihe byose mu mupira w'amaguru.

 Maradona yemeza ko Cristiano na Messi aribo bakinnyi b'ikinyejana kuko bakoze ibikorwa bikomeye mu mupira w'amaguru, batsinda ibitego ubudasiba, begukana ibihembo 60 bitangwa mu mupira w'amaguru ku Isi mu myaka icumi ikurikiranye, begukana ibikombe bya shampiyona mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, u bwongereza n'u Butaliyani, utibagiwe na UEFA Champions League.

Byatunguye benshi kumva Maradona abazwa abakinnyi b'ikitegererezo muri iki gihe, agahitamo Messi na Ronaldo kuko ntibikunze kubaho kenshi.

Yagize ati"Messi na Cristiano, Cristiano na Messi, kuri njye aba bakinnyi bari ku rundi rwego kurusha bagenzi, nta numwe mbona wagerageza gukora ibyo bakoze, nta numwe wagerageza gukora 1/2 cy'ibyo bakoze muri ruhago".

Maradona yakiniye amakipe akomeye y'i Burayi arimo FC Barcelona na Napoli yo mu Butaliyani.

Maradona yemeza ko Cristiano na Messi aribo bakinnyi b'ikinyejana

Messi na Cristiano bakoze ibikorwa by'agatangaza muri ruhago





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND