RFL
Kigali

Ni uko twugarijwe-Miss Umwiza Phionah witegura gusohora indirimbo ikangurira kurwanya Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2020 7:29
0


Umwiza Phionah wabaye igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yatanze integuza y’indirimbo ye ya mbere yakoze agamije gukangurira abaturarwanda n’abandi gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Minisiteri y’ubuzima zo kurwanya icyorezo cya Covid-19.



Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, ni bwo Umwiza Phionah yifashishije urukuta rwe rwa instagram akurikirwaho n’abantu ibihumbi 31, abwira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko agiye gusohora indirimbo yise ‘Fight Corona’.

Uyu mukobwa yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo azayashyira kuri shene ye ya Youtube aherutse gufungura ku wa 31 Ukwakira 2020.

Integuza y’iyi ndirimbo, igaragaza Miss Phionah ajya kwinjira ahantu akabanza gupimwa Covid-19, abantu bagenda mu muhanda bambaye udupfukamunwa n’ibindi.

Miss Umwiza Phionah yabwiye INYARWANDA ko yiyemeje gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu Leta mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Yavuze ko nta muntu ukwiye kwirara n’ubwo imibare y’abandura iki cyorezo cya Covid-19 igenda igabanuka, ahubwo ko bakwiye gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda.

Ati “Ni uko twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Ndetse tutagomba kwirara nubwo imibare igenda igabanuka. Tugomba gukomeza kwirinda ndetse dukomeza gukurikiza amabwiriza nk’uko tuyahabwa.”

Miss Phionah avuga ko iyi ndirimbo ye ‘Fight Corona’ yubakiye ku kubwira abantu kutirira, ko bakwiye gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kugeza ubu abantu 5,073 nibo bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda, abantu 4,848 barayikize n’aho abantu 34 yarabishe. Ni mu gihe ku Isi yose, abantu barenga miliyoni 43 ari bo bamaze kwandura Covid-19, miliyoni zirenga 29 barayikize n’aho abarenga miliyoni 1 yarabishe.

Uyu mukobwa avuga ko mu mashusho y’iyi ndirimbo nta bantu bazwi yifashishijemo, ahubwo ko ari we gusa uririmba akerekana n’andi mashusho nyigisho agamije gukangurira abantu gukomeza kumva ko icyorezo kigihari, kandi ko bakwiye kugihashya.

Miss Phionah avuga ko kwandika iyi ndirimbo no kuyifatira amajwi byamufashe iminsi ibiri. Uyu mukobwa asanzwe afite impano yo kuririmba. Impano ye yayigaragaje cyane mbere na nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Dany Beats uri mu bagezweho muri iki gihe n’aho amashusho yatunganyijwe na Souke.

Miss Umwiza Phionah yateguje indirimbo ye ikangurira abantu kutirira, kuko Covid-19 ikomeje kwica ibihumbi by'abantu ku Isi

Umwiza yavuze ko yashatse gutanga umusanzu we mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus

Miss Umwiza Phionah afite impano yo kuririmba yagaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda; yaririmbye asubiramo indirimbo z'abarimo Israel Mbonyi n'abandi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND