RFL
Kigali

Cardi B yagaragaye yinginga abapolisi kurekura umugabo we Offset ubwo yatabwaga muri yombi

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:27/10/2020 7:05
0


Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo Offset umugabo wa Cardi B aherutse gutabwa muri yombi na polisi yo mu gace ka Beverly Hills aho bamucyekagaho gutunga abantu imbunda ariko nyuma akaza kurekurwa. Ubwo ibi byabaga haje kugaragara amashusho agaragaza Cardi B ari kwinginga abapolisi kurekura umugabo we



Umuraperi Offset ubarizwa mu itsinda rya Migos Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje nibwo yatawe muri yombi na Polisi yo mu mugi wa Beverly Hills muri Los Angeles aho yacyekwagwaho gutunga abantu imbunda. Ibi byabaye ubwo yatambukaga ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump.

Ubwo yatabwaga muri yombi, uyu muraperi ibyabaga yabisangizaga abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram Live, aho abapolisi bamusabaga gusohoka mu modoka ariko abakanza kubyanga gusa nyuma aza gusohorwa ndetse yambikwa n’amapingu ariko aza kurekurwa, nyuma yo gusanga bamwibeshyeho.



Offset ubwo yatabwaga muri yombi na polisi kuwa gatandatu w'icyumweru dusoje

Nyuma y’iperereza ryakozwe haje gufatwa mwishya w’umugore we witwa Marcelo Almanzar aho yashinjwaga guhisha no gutwara imbunda irimo amasasu mu ruhame. Uyu Marcelo yaje kurekurwa amaze kwishyura izahabu y’ibihumbi mirongo itatu na bitanu by’madorali ($35,000).

Mu mashusho yaje kugaragara nyuma yagaragaje Cardi B yinginga abapolisi bari bafashe umugabo we ko bamurekura. Muri aya mashusho uyu muraperikazi aba agira ati:”Uyu ni umugabo wanjye! Ni impamvu ki mumutunze imbunda?”. Cardi B akomeza abwira abapolisi ko agiye gufata amashusho y’ibyo bari gukorera umugabo we.

Mu ijwi ryo hejuru yakomeje agira ati:”Oya! Ibi ni ubusazi! Umugabo wanjye nta ntwaro afite. Umugabo wanjye nta ntwaro afite.” Cardi B yaje kugaragara ahatwa ibibazo n’abapolisi. Nyuma yaho gato Offset aza kurekurwa.



Cardi B

Cardi B yagaragaye aho umugabo we yari yafashwe n'abapolisi

Ku munsi wo ku cyumweru Cardi B n’umugabo we bagaragaye barikumwe bombi ubona ko bishimye. Aba bombi mu minsi ishize amakuru yavugaga ko benda gutandukana ubwo Cardi B yatangazaga ko yatse gatanya ngo atandukane n’umugabo we babyaranye umwana w’umukobwa. Nyuma yaho ku isabukuru ya Cardi B bongeye kugaragara bishimanye ndetse nyuma uyu muraperikazi aza gutangaza ko yahisemo kongera gusubirana n’umugabo we.

Src: DailyMail  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND