RFL
Kigali

Dore ingo z’ibyamamare zihora mu munyenga w’urukundo zakabereye urugero abandi bahanzi bakubaka rugakomera

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/10/2020 8:17
1


Gushinga urugo ni “kimwe” no kurushinga rugakomera ni “ikindi”, mu byamamare bitandukanye ku isi , abenshi usanga bubaka ingo ariko zigasenyuka mu gihe gito, izidasenyutse hakavugwamo urunturuntu mu mibanire yabo gusa abenshi bararushinga rugakomera.



Mu Rwanda, ahabanzi harimo abavuzwe gutandukana n’abagore babo kubera amakimbirane yahoraga mu ngo, aha twavugamo nka Jay Polly watandukanye na Sharifa, Safi Madiba watandukanye na Judith n’abandi.

Ahantu hose burya haba urugero rwiza abantu bakwigiyeho, mu bahanzi bo mu Rwanda ntabwo twavuga ko batabana n’abagore neza, oya babanye neza. Ariko hari abo abenshi bavuga ko byanze bikunze bakabereye urugero n’abandi bahanzi nabo bakajya bashinga ingo zikaramba.

'Umukobwa aba umwe agatukisha bose', ariko siko bose bagirana amakimbirane kandi bakabana neza. Iyi miryango itatu mu ruhando rwa muzika irakundwa cyane ku mbuga nkoranyamabaga.

1.Urugo rwa Riderman na Agasaro Nadia.


Riderman, ni umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop. Benshi bavuga ko uyu muhanzi atandukanye n’abandi baraperi barangwaho n’imico mibi yo kunywa ibiyobyabwenge. Riderman yerekana ko icya mbere ari muzika , yanumvikanye kenshi anenga abakoresha ibiyobyabwenge anabagira inama.

Riderman na Agasaro, bamaranye imyaka hafi 5, muri 2015 nibwo Riderman n’uwabaye Nyampinga wa Mount Kenya University, Agasaro Nadia, barushinze. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya nta mwuka mubi urumvikana hagati yabo. Urugo rw’ibyamamare biragorana cyane ngo babe “batwika inzu bagahinga umwotsi”, ni urugo rurangwa n’amahoro mu mboni za rubanda n’uburyo imbuga nkoranyambaga ziba zibigaragaza.

Tariki 26 Ukwakira, ni bwo Agasaro Nadia, yizihiza isabukuru y’amavuko maze. Ku isabukuru ye yo muri uyu mwaka yizihije ejo, umugabo we Gatsinzi Emery (Riderman) yamuteye imitota abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati: “Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n'abantu, gukunda igihugu cyacu n'umuco wacyo....n'ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho. Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw'ubuzima turimo ku isi. Ndi umunyamahirwe cyane ku ba ngufite mu buzima bwanjye”. Aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu witwa Eltad w’imyaka 4 y’amavuko.

2.Tom Close na Tricia

Tom Close na Tricia babyaye umwana wa Gatatu, bihurirana n'isabukuru  y'imyaka 6 bamaranye | IBYAMAMARE.com

Umuhanzi Muyombo Thomas, ni umwe mu bakuzwe mu Rwanda, we na Niyonshuti Ange Tricia, bari mu bantu bishimirwa na benshi. Tom Close na Tricia bamaranye imyaka igera kuri itandatu, aho bafitanye abana 2, umukobwa witwa Ineza Ella ndetse n’umuhungu witwa Ellan.

Bombi basezeranye imbere y’Imana ku wa 30 Ugushyingo 2013. Uyu muryango kuva wahura, kugeza magingo aya benshi bemeza ko ari umuryango mu ngo z’ibyamamare zitanga urugero rwiza.

Ubwo Tricia aheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko, umugabo we Tom Close yagiye ku mbuga nkoranyambaga  amutera imitoma agira ati: “Isabukuru nziza ku gice cyanjye cyuzuza ubuzima bwanjye. Ngukunda kurushaho buri munsi tumarana. Isabukuru nziza kuri wowe Tricia.” .

3. Butera Knowless na Clement


Butera Knowless na Ishimwe Clement, ni ibyamamare mu Rwanda, ingo z’ibyamamare byombi ziramba gacye ariko aba mu myaka 4 bamaranye berekana urugero rwiza ku bantu.

Ubwo, Butera Knowless aheruka kugira Isabukuru y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 30 y’amavuko, Tariki 1 Ukwakira 2020, umugabo we Clement yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwa Instagram amutera imitoma ati: “ Turi kwishimira isabukuru y’umwamikazi uyu munsi. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Warakoze ku bwo kuba umugore unkunda, unyitaho, unyumva kandi by’ikirenga ukaba umubyeyi. Ndi umunyamugisha ku bwo kukwita umugore wanjye. Ndagukunda.”

Ishimwe Clement yamusubije ati "Urakoze cyane B, ndagukunda buri gihe." Knowless na Clement bafitanye umwana umwe w’umukobwa. Mu minsi micye ishize Anita Pendo yabwiye Inyarwanda.com ko couple ya Clement na Knowless ariyo yashyira ku mwanya wa mbere mu z'ibyamamare zireberera neza urugo rwabo ndetse zinitwara neza mu kazi kabo ka buri munsi mu bijyanye na Showbiz.

Izi ngo eshatu twavuze haruguru, twavuga ko zakabereye urugero rwiza abandi basenya ingo zabo kandi ari ibyamamare bikora muzika na cyane ko umuhanzi iyo yateye intambwe agashinga urugo ruhora rurebwa na benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teta annick3 years ago
    Shuti yanjye,ntabwo nagaya ubushakashatsi wakoze kuko wabufatiye umwanya;gusa umenyeko social media atariyo igaragaza urugo rwiza. Nturanye na famille umugabo numugore ntibakibana munzu,ariko icyakwereka ibintu bashyira kuri social media,imitoma baterana ...so,urugo rwiza rumenywa na nyirarwo.





Inyarwanda BACKGROUND