RFL
Kigali

Komereza aho- Minisitiri Bamporiki abwira Bruce Melodie watangiye urugendo rwe muri gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2020 8:59
1


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye umuhanzi ufite igikundiro cyihariye muri iki gihe Bruce Melodie kudatezuka mu rugendo rwe yatangiye rwo gukora indirimbo ziri mu njyana gakondo y’u Rwanda.



Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, umuhanzi Bruce Melodie yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange indirimbo yitwa ‘24’ yanditswe n’umunyarwanda Shima Charles wari umaze imyaka 24 aba muri Canada.

Shima Charles yanditse iyi ndirimbo agaragaza urukumbuzi yari afitiye u Rwanda nyuma y’imyaka 24 atahagera, anahamagarira abandi kuzarusura, kuko ari heza byanatumye afungura umuryango yise ‘Za Niheza’.

Uyu mugabo aherutse kubwira INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo nyuma y’igihe kinini agerageza gukora igitabo gikubiyemo ubuzima bwe bw’ukuntu yavuye mu Rwanda n’imyaka 24 yari amaze muri Canada.

Shima yavuye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, agaruka bwa mbere mu 2018 ari nabwo yahuye na Bruce Melodie akamusaba ko yamuririmbira iyi ndirimbo yise ‘24’ ayihuje n’imyaka 24 yari amaze ategera mu Rwanda.

Indirimbo ‘24’ yaririmbwe na Bruce Melodie, ariko yanditswe na Shima Charles n’ubwo nta jwi rye ryumvikanamo. Ndetse Shima avuga ko ari gutegura gukora amashusho nyigisho ajyanishije n’ibikubiye muri iyi ndirimbo.

Mu gusagiza abantu iyi ndirimbo, umuhanzi Bruce Melodie yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri iki Cyumweru avuga ko ‘24’ ari yo ntangiriro ye yo gukora indirimbo ziririmbye mu njyana ya gakondo.

Yavuze ati “Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro. Indirimbo ‘24’ yasohotse iri kuri Youtube.”

Mu bashimye icyemezo uyu muhanzi yafashe harimo na Hon. Bamporiki Edouard, wamusabye gukomeza muri uyu murungo, amubwira ko impano ye adakwiye kuyipfusha ubusa. Ati “Ntimukemere izahabu nk’iyi itakara mu bishingwe. Komereza aho.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungurihe usanzwe ari umukunzi w’akadasohoka w’umuhanzi Bruce Melodie, yamushimye ku bw’indirimbo nziza, amubwira ko ifite amagambo meza kandi iririmbitse neza. Ati “Uhora ku isonga.”

Maniye Lewis we yavuze ko akunda ijwi rya Bruce Melodie, ko yaririmba ibishegu cyangwa se gakondo hose azakomeza kumushyigikira. Ngo yamukunze byimazeyo kuva yatwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani.

Umutoni Mwiza yasabye Bruce Melodie kwifashisha Masamba Intore na Jules Sentore kugira ngo atazaririmba ibishegu ‘muri gakondo’.

Ku wa 24 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabwiye Kiss Fm, ko atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo kunyonga igare.

Yavuze ko nyuma y’indirimbo “Saa moya” yasohoye azakurikizaho indirimbo za gakondo asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yamukundishije benshi.

Akomeza ati “Nagiye mbona abantu benshi babivugaho, bamwe bakavuga bati ‘izi ndirimbo koko waziretse’. Abo bantu narabumvise neza ndagira ngo mbabwire ko niba ‘hari umuntu wumvise ubu butumwa ndi gutanga butamwubaka ‘saa moya’ ni yo ndirimbo ya nyuma ndirimbye muri mwene izi ndirimbo.”

Akomeza ati “Guhera uyu munsi ngiye kujya nkora ‘Gakondo’ kandi nimutabikunda ngo mubitize umurindi nk’uko mwabitije ibi nzagaruka muri ibi ubwo ni byo bizaba bibabereye.”

Umuhanzi Bruce Meldodie yatangije urugendo rwo gukora indirimbo gakondo, ashyira ku ruhande kuririmba ibishegu

Minisitiri Bamporiki yasabye Bruce Melodie gushikama mu rugendo yatangiye rwo gukora indirimbo gakondo

Shima Charles wanditse indirimbo ivuga ku rukumbuzi yari afitiye u Rwanda nyuma y'imyaka 24

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO '24' YA SHIMA CHARLES YARIRIMBWE NA BRUCE MELODIE YATANGIRIJEHO URUGENDO RWE MURI GAKONDO

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SHIMA CHARLES  WANDITSE INDIRIMBO '24'










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHOZA3 years ago
    IBYOBINTU NIBYIza





Inyarwanda BACKGROUND