RFL
Kigali

Safi Madiba yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Sound’, atangaza ko yafunguye Label ye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2020 7:56
0


Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sound’, atangaza ko iyi ndirimbo yabaye irembo ryo gutangaza ko yamaze gufungura ku mugaragaro Label ye yise ‘Nukuri Music (NM Music)’.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Sound’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, ni nyuma y’uko ku wa  20 Ukwakira 2020 uyu muhanzi yari yasohoye amajwi y’iyi ndirimbo. 

‘Sound’ iri kuri Album ye ya mbere yitegura gusohora mu 2021. Ni Album agiye kumara imyaka itatu ategura nk’umuhanzi wigenga.

Mu mashusho y’indirimbo ye ‘Sound’ yifashishijemo umunyamideli usanzwe utoza imyitozo ngororamubiri ukoresha izina rya Zi-Venture ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abantu 251.

Yifashishije kandi umusore witwa Heracles Glaude ukurikirwa n’abantu 997 kuri Instagram

Safi Madiba yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ye ‘Sound’ yabaye intangiriro yo gutangariza abafane be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko yafunguye Label ye yise ‘Nukuru Music’.

Ni Label yafunguye mu rwego rwo gufasha abahanzi bakizamuka no kwagura urwego rw’umuziki we akorana n’izindi Label zikomeye ku Isi.

Safi Madiba yavuze ko yanyuze muri Label zitandukanye, ko igihe cyari kigeza kugira ngo nawe agire Label yita iye.

Ati “Buri muhanzi wese agira ahantu he akorera, nabayeho igihe kinini ndi muri Label z’abandi bantu, ubu rero nashinze Label yanjye.”

Yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza umuhanzi wa mbere wamaze gusinya muri iyi Label ubarizwa muri Canada, ndetse ngo hari indirimbo ye ya mbere yatangiye gufatira amashusho.

Akomeza ati “Ni umuhanzi uba hano muri Canada. Iyo umuntu adafite ikintu runaka ntabwo ari ngombwa kumutangaza. Hari indirimbo arimo kurangiza, ubu yatangiye gufata amashusho nzahita mbabwira.”

Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Sound’ yatunganyijwe na Producer Element muri Country Records n’aho amashusho yakozwe na Lick Lick.

‘Sound’ isohotse mu gihe uyu muhanzi yaherukaga kwishimira indirimbo ‘I Love you’ yujuje abantu barenga miliyoni 1 bayirebye kuri shene ye ya Youtube.

Mu bihe bitandukanye, umuhanzi Safi Madiba yagiye yambara imyambaro yanditse 'Nukuri' ndetse akabyandika ku mbuga nkoranyambaga, ateguza Label ye

Safi Madiba yavuze ko yafunguye Label yo gushyigikira abahanzi bashya no kwagura urwego rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga

Uyu muhanzi yavuze ko yaciyemo muri Label nyinshi zamuhaye gutekereza uko yatangira kwikorera buri kimwe agafasha n'abandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOUND' Y'UMUHANZI SAFI MADIBA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND