RFL
Kigali

El Clasico: Real Madrid yatsindiye Barcelona i Camp Nou yisubiza umwanya wa mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 18:48
1


Ibitego bya Valvelde, Ramos na Modric byafashije ikipe ya Real Madrid gutsinda umukino w'abakeba muri Espagne, El Clasico, bituma ishyira ikinyuranyo cy'amanota 6 hagati yayo na Barcelona, yisubiza umwanya wa mbere n'amanota 13.



Ni bwo bwa mbere mu mateka ya El Clasico yakinwe nta mufana n'umwe uri ku kibuga, bitewe n'ingamba zafashwe na Leta ya espagne mu kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus.

Juan Martinez Munuera w'imyaka 38 y'amavuko niwe wasifuye uyu mukino ubanza wabereye ku kibuga Camp Nou cya FC Barcelona. Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi cyane ubona ko buri kipe yifuza kubanza indi igitego.

Ku munota wa 5' gusa Real Madrid yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Federico Valverde ku mupira mwiza yahawe na Karim Benzema.

Nyuma y'umunota umwe gusa Real Madrid yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wazamukanwe na Vinicius Junior awucomekeye Karim Benzema, umusifuzi avuga ko yaraririye.

Ntabwo ibyishimo bya Real Madrid byamaze igihe kinini kuko ku munota wa 9' Lionel Messi yazamukanye umupira, awuhereza Jordi Alba wahise awuhindura kwa ansu Fati, ku burangare bwa ba myugariro ba Real Madrid, ahita yishyurira Barcelona igitego, biba 1-1.

Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati acungana, ari nako amakosa yiyongera, aho Casemiro yahawe ikarita y'umuhondo ariko anihanizwa kenshi, cyane cyane ku makosa yakoreraga Messi wari wamuzonze.

FC Barcelona yakinaga cyane inyuze ku mpande cyane cyane urwa Jordi Alba, yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko biranga, ari nako Vinicius, Valvelde na Benzema batari boroheye ubwugarizi bwa Barcelona ndetse n'umunyezamu Neto warokoye iyi kipe kenshi.

Ku munota wa 43 Nocho Fernandez yagize ikibazo cy'imvune, asohoka mu kibuga asimburwa na Lucas Vazquez.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 1-1.

FC Barcelona yatangiye igice cya kabiri ikina neza kurusha Real Madrid, cyane guhererekanya neza mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo bwavamo igitego.

Real Madrid ntabwo yagarutse mu gice cya kabiri cy'umukino idakina ibintu byinshi, kuko wabonaga ifite intego yo gukina imipira miremire ndetse ikanacungira kuri Counter attack.

Ku munota wa 63' Real Madrid yatsinze igitego cya kabiri cyabonetse kuri Penaliti yatewe neza na kapiteni Sergio Ramos, nyuma y'ikosa ryari rimaze gukorwa na Clement Lenglet wakuruye Ramos mu rubuga rw'amahina, umusifuzi Martinez yemeza Penaliti nyuma yo kwitabaza VAR.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri, FC Barcelona ntiyacitse intege kuko yakomeje gushakisha aho yamenera kugira ngo yishyure igitego, cyane cyane ku mipira yageragejwe na Lionel Messi, ariko ubwugarizi bwa Real Madrid bwirwanaho.

Umutoza Zinedine Zidane yakoze izindi mpinduka, avana mu kibuga Federico Valverde, ashyiramo Luca Modric, Marco asensio arasohoka hinjira Rodrygo.

Mu gihe umutoza Ronald Koeman yakuye mu kibuga Ansu Fati hinira Antoine Griezmann, Sergio Busquets avamo, hinjira Trincao, hasohoka kandi Pedri hajyamo Ousmane Dembele, mu gihe Martin Braithwaite yasimbuye Jordi Alba.

Ku munota wa wa 85 Real Madrid yahushije ibitego bibiri byabazwe ku mipira yatewe na Toni Kroos, Sergio Ramos na Rafael Varane ariko umunyezamu Neto arokora Barcelona akuramo amashoti akomeye yatewe.

Ku munota wa 90' Real Madrid yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Luka Modric nyuma yo gukusanya ubwugarizi bwa FC Barcelona akabushyira ku ruhande, atsinda igitego nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.

Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye Real Madrid yegukanye amanota atatu, n'intsinzi y'ibitego 3-1, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rusange rwa La Liga, aho irusha Barcelona amanota 6.

Barcelona XI: Neto, Dest, Lenglet, Pique, Jordi Alba, De Jong, Busquets, Coutinho, Messi, Pedri, Ansu Fati

Real Madrid XI: Courtois, Nacho, Ramos, Varane, Mendy, Casemiro, Kroos, Valverde, Vinicius, Asensio, Benzema

Valvelde yatsinze igitego cya mbere cya Real Madrid

Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Valvelde

ansu fati yatsinze igitego kimwe rukumbi cya FC Barcelona

Jordi Alba watanze umupira wavuyemo igitego cya Fati bacyishimira

Casemiro yagerageje kubuza amahirwe yo gutsinda Lionel Messi



Sergio Ramos yatsinze igitego cya kabiri cya Real madrid kuri Penaliti


Modric yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid

Abakinnyi ba Real Madrid bishimira igitego cya Modric

Ntabwo Messi byamugendekeye neza

Abatoza b'amakipe yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MoiseM.sarah3 years ago
    Abafana ba Barceron mwihangane





Inyarwanda BACKGROUND