RFL
Kigali

Uwayezu Jean Fidele niwe watorewe kuyobora Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/10/2020 16:19
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, nibwo abanyamuryango ba Rayon Sports batoye Komite Nshya y'umuryango wa Rayon Sports igiye gusimbura Komite y'Inzibacyuho yari imaze iminsi 30 iyoboye iyi kipe.



Kuri uyu wa Gatandatu, abanyamuryango ba Rayon sports batoye amategeko azagenga umuryango wa Rayon Sports ndetse banatora komite nshya igiye kuyobora umuryango wa Rayon Sports muri Manda y'imyaka ine iri imbere.

Ku bwiganze bw'amajwi y'abanyamuryango, Uwayezu Jean Fidele, ni we watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports asimbuye Murenzi Abdallah wari uyoboye komite y'inzibacyuho.

Uwayezu Jean Fidele ni umugabo w’imyaka 54 ukomoka i Nyanza, akaba afite impamyabumenyi ya Masters muri 'Business and administration', akagira n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mategeko.

Uwayezu watorewe kuyobora Rayon Sports, yayoboye ikigo kigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company. Ntabwo yigeze yigaragaza mu mupira w'amaguru ariko ngo ni umukunzi w'akadasohoka w'ikipe ya Rayon Sports yatorewe kuyobora.

Uwayezu ni we watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND