Akarere ka Kicukiro kateguriye urubyiruko ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge byiswe urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko, aho bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwigishijwe uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa uko yahagaritswe n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo.
Nyuma yo kubona ko igihugu kimaze gutera itambwe muri
gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kandi abafite amahirwe n’imbaraga zo kwimakaza
ubumwe n’ubwiyunge cyane ari urubyiruko, akarere ka Kicukiro gafatanije na
Rabagirana Ministries bateguye amahugurwa ku rubyikuko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho rwigishijwe amateka y’ibyabaye bataravuka ndetse babwirwa ko
bafite umukoro wo gusobanukirwa neza ibyabaye, kwigisha bagenzi babo no kurinda
ayo mateka.
Umugwaneza Cynthia umwe mu bahuguwe avuga ko icyo yigiye
muri aya mahugurwa ari uko agiye kubaka kuba umunyarwanda aho ari hose ndetse
akirinda amacakubiri ati: "Icyo ntahanye nk’uwamaze guhugurwa ni uko ngiye kubaka
kuba umunyarwanda aho ndi hose nirinde amacakubiri aho ava akagera kuko
nasobanukiwe neza ko ari yo yatumye Jenoside itegurwa ndetse igashyirwa mu
bikorwa".
Umubyeyi Marie Mediatrice akaba komiseri muri komisiyo y’igihugu
y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko icyo asaba urubyiruko n’abanyarwanda bose ari
ukwigira ku mateka y'ibyabaye hakabaho ubufatanye mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ati ”Icyo dusaba urubyiruko ni ukutaba imbata z’inyigisho mbi zipfobya Genocide, uko
urubyiruko rufite imbaraga, ni nako no kubayobya byihuta bakaba bakora ikibi, Jenoside
yakorewe abatutsi yakozwe cyane cyane n’abari bakiri bato bafite
imbaraga, urubyiruko rw’uyu munsi rero rukwiye kugira itandukaniro, ibyateza
umwiryane ni byinshi ariko ubudasa bwacu bwakatubereye ubukungu ntabwo bukwiye kuba imipaka”.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire waganirije uru rubyiruko avuga ko icyo
yiteze ari ukubona impinduka muri rwo ati ”Urubyiruko ni rubanze rumenye aho
ibintu byapfiriye, aho twavuye, bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu
cyacu gikomeze kujya imbere kuko twebwe turi abasaza turabyina tuvamo ni mwe
tuzasigira igihugu mugasigara mukomereza aho twari tugeze”.
Ubusanzwe ukwezi kwa 10 kwagenewe ibikorwa binyuranye bigamije kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge
TANGA IGITECYEREZO