RFL
Kigali

Akantu ku kandi! Inkomoko n’amateka ndetse n’imikorere y’Ubutasi bwa mbere ku isi buzwi nka ‘Mossad’ bwo muri Israel

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:24/10/2020 14:06
1


Nyuma y'uko isiraheli ishinzwe ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo hagati cyane cyane ibigendera ku matwara ya kisiramu ntibyemeraga Israel nk’igihugu ndetse byanayigabagaho ibitero. Mu rwego rwo kwirinda no kurinda abaturage bayo Israel yashinze umutwe witwara gisirikare ugamije kurinda umutekano ndetse no gutata muri ibyo bihugu.



Ahanini cyane cyane muri Palestine ariwo waje guhinduka Mossad.

Mossad ni urwego rw’ubutasi kandi rukora operation karahabutaka rwa Israel, kuva cyatangira gukora benshi ntibashidikanya ko ari rwo rwego rwa mbere kw'isi mu iperereza kurusha izindi nzego nka CIA, KGB, MI6. Ni rumwe mu nzego z’ubutasi za Israel hamwe na Aman (ubutasi bwa Gisirikare) ndetse na Shin Bet (urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu).

Mossad ishinzwe gukusanya amakuru y’ubutasi, gukora operation zikomeye ndetse no guhangana n’iterabwoba cyangwa ibitero byagabwa kuri Isiraheli ndetse no ku isi yose muri rusange. Mossad ni urwego rwigenga muri Israel kuko nta tegeko na rimwe risobanura imirimo, intego, inshingano, imbaraga ndetse n’ingengo y’imari ikoresha kubera ko isonewe n’itegeko nshinga rya Leta ya Isirahel. Mossad isobanurwa nka leta yimbitse (Deep state).

Mossad igeze amakuru y’ubutasi kuri Minisitiri w’intebe gusa. Abantu bakeka ko ingengo y’imari ikoresha buri mwaka igera kuri miliyari 2.73 z’Amadolari ya Amerika kandi ikaba ikoresha abakozi 7,000 bahoraho buri munsi bityo ikaba ikigo cya Kabiri cy’ubutasi kinini ku isi nyuma ya CIA ya Amerika.

Amavu n’amavuko ya Mossad

Ku ya 13 Ukuboza 1949 hatangijwe icyiswe central institute for coordination (CIC) mu rwego rwo guhuza ibikorwa hagati y'inzego zari zishinzwe iperereza no kurwanya iterabwoba mu 1951 ni bwo MOSSAD yaje isimbura icyo kigo ndetse gihita gisinyana amasezerano mu ibanga na CIA.

Mossad nk'Ikigo gikuru gishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutasi cyashinzwe ku busabe bwa Minisitiri w’intebe David Ben-Gurion kuri Reuven Shiloah wagize uruhare muri operation zidasanzwe na diporomasi mbere yuko Isiraheli iba igihugu ndetse ni nawe wayoboye mossad bwa mbere. Mossad ni yo yasimbuye umutwe w'ubutasi wa Haganah (ingabo z'Abayahudi muri Palesitine mu gihe cya ubutegetsi bw’Abongereza mbere yuko isiraheri ishingwa).

Ben Gurion yifuzaga urwego rukuru rwahuza kandi rugateza imbere ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano zari zisanzweho arizo ishami ry’ubutasi ry’ingabo (AMAN), ishami ry’umutekano imbere mu gihugu (Shin Bet), n’ishami ry’ububanyi n’amahanga "poliyical department". Muri Werurwe 1951, yongeye kuvugururwa maze igirwa igice cya minisitiri w’intebe, ikaba ariwe iha raporo gusa.

Mossad ifite inzego nyinshi nk'urwego rwihariye rushinzwe kumenya rukanarwanya abanzi b'igihugu "SPECIAL DIVISION" urwego rushinzwe ubushakashatsi "THE RESEARCH DEPERTMENT". 

Uru rwego rufite ikoranabuhanga rihanitse ku buryo bakira raporo ya buri munsi mu bice bitandukanye by'isi mossad ikorwamo n'inzego nyinshi zishinzwe kumenya ibiri gukorerwa hirya no hino ku isi ndetse hakorerwamo n'inzego zitegura intambara.

Amakimbirane ya 'Bureucratique' yabangamiye ikigo gishya mu minsi yacyo ya mbere; byatwaye umwaka urenga kugira ngo iki kigo gitangire gukora, kandi cyagize ipfunwe hakiri kare mu 1951 igihe intasi y’ubutasi ya Isiraheli i Bagidadi yashyizwe ahagaragara maze abashinzwe iperereza barafatwa. 

Intego ya Mossad

Isiraheli nk’iwabo cyangwa ku ivuko ry’umwana w’Imana, mu guhitamo intego iki kigo kigomba kugenderaho ntibagiye kure cyane y’ibyanditswe byera kuko bagiye mu gitabo cy’imigani 24:6 handitse ngo: ”Uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge”, iyi ntego yaje guhinduka ubu bagendera ku yindi nayo yanditse mu migani 11:14 ivuga ngo: ”Aho abayobora b’ubwenge batari abantu baragwa, ariko aho abajyanama bagwiriye haba Amahoro”.

Mu kurwanya iterabwoba

Mossad mu bijyanye no kurwanya iterabwoba ifitemo amakipe abiri abishinzwe

1.       Metsada

Metsada ni igice gishinzwe gutera umwanzi. Metsada iyobora "imitwe mito y'abarwanyi" mu nshingano zabo harimo "kwica no gusenya ibirindiro by’umwanzi".

2.       Kidon

Kidon ni igice kiri mu ishami rya Caesarea (rimwe mu mashami umunani agize Mossad). Yaakov Katz avuga ko "itsinda ry’indobanure z’abicanyi b'inzobere bakorera munsi y’ishami rya Caesarea ry’umuryango w’ubutasi. Ntabwo bizwi cyane kuri uyu mutwe w’amayobera, amakuru arambuye akaba ari amwe mu mabanga arinzwe cyane mu muryango w’ubutasi wa Isiraheli ." 

Yinjiza mu "bahoze ari abasirikari bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za IDF." Uyu mutwe wagize uruhare muri politiki ya Isiraheli yo kwica, nk'uko Ronen Bergman abitangaza ngo politiki Isiraheli yakoresheje kurusha ibindi bihugu byo mu Burengerazuba kuva Intambara ya Kabiri y'Isi Yose, ivuga ko imaze gukora nibura ubutumwa 2700.

Mossad ikomeza abakozi benshi bo muri Isiraheli mu ibanga no mu bindi bihugu. Icyamamare muri byo ni Eli Cohen, Umuyahudi wavukiye mu Misiri winjiye mu nzego zo hejuru za Guverinoma ya Siriya yiyerekana nk'umucuruzi wo muri Siriya mbere yo kuvumburwa no kwicwa mu 1965.

 Zimwe muri Operation Mossad yakoze

Mossad n'abakozi bayo bakoze ibikorwa byihishe kurwanya abanzi ba Isiraheli ndetse n'abahoze ari abagizi ba nabi b'intambara b'Abanazi baba mu mahanga. Abakozi ba Mossad bakurikiranye kandi bica abayobozi b'inyeshyamba z'Abarabu bagize uruhare mu iyicwa ry'abakinnyi ba Isiraheli mu mikino Olempike yabereye i Munich mu 1972, kandi Mossad yanafitanye isano n'ubwicanyi bwinshi bw’abayobozi ba Palesitine mu Burayi, Uburasirazuba bwo hagati, na Afurika y'Amajyaruguru.

Mu 1980, abakozi ba Mossad bishe Yahya al-Mashad, umuhanga mu by’imbaraga kirimbuzi wo mu Misiri. Ubutasi bwahaye guverinoma amakuru y'ingenzi ku mutungo kirimbuzi wo muri Iraki. Aya makuru yakoreshejwe mu bitero by’indege byibasiye ingufu za kirimbuzi za Iraki muri Iraki mu 1981. Muri uwo mwaka, ikigo cyagerageje gukoresha pasiporo y’Ubwongereza kugira ngo cyinjire mu Bushinwa cyateje imvururu mu Bwongereza.

Mu 1960, Mossad yavumbuye ko umuyobozi w'Abanazi Adolf Eichmann yari muri Arijantine. Itsinda ry’abatasi batanu ba Mossad bayobowe na Shimon Ben Aharon ryinjiye muri Arijantine kandi binyuze mu kugenzura, ryemeje ko yari atuye ku izina rya Ricardo Klement. Yashimuswe ku ya 11 Gicurasi 1960 akurwa aho yari yihishe yerekezwa muri Isiraheli. Nyuma yaje kwinjizwa muri Isiraheli magendu, ari naho yaburanishijwe akicirwa. 

Arijantineya yamaganye icyo ifata nko guhonyora ubusugire bwayo, maze akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kavuga ko "gusubiramo ibikorwa nkibi [bikubiyemo] kutubahiriza amahame mpuzamahanga ashingiraho, bigatuma habaho umutekano muke no kutizerana bidahuye no kubungabunga amahoro "mu gihe yemera kandi ko" Eichmann agomba gushyikirizwa ubutabera bukwiye ku byaha aregwa "kandi ko" iki cyemezo kidakwiye gusobanurwa ko gishyigikira ibyaha bibi Eichmann aregwa. Mossad yaretse igikorwa cya kabiri, cyari kigamije gufata Josef Mengele.

Gukomera kwa Israel ibikesha Mossad, intambara cyangwa ibitero igihugu cya Israel gikora kibikesha ubutasi bwa mossad aho twatanga urugero ku gitero cyagabwe ku banyapalestina 56 muri Tunisia. Mossad yitabazwa n’ibindi bihugu mu bikorwa by'iperereza, igihugu cya Turkiya cyifashishije abakozi ba mossad mu gufata umugabo utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu. Mossad yakoze ako kazi neza imukuye muri Kenya mu 1999.

Mu 1973 Mossad yishe inzirikarengane yo muri Maroc imwiciye muri Norvege imwitiranyije n’umuyobozi w'agatsiko ko muri Palestina (Palestinian Liberation Organisation) ibintu byateye ubwumvikane buke hagati ya Canada na Israel kuko Canada yashinjaga israEL ko intasi zayo zinjiye muri Norvege zikoresheje impapuro z’Inzira za Canada kandi CANADA yo itabizi.

Bivugwako mossad ifite department 8 ariko izizwi neza ni 6 kuko ibintu byayo ntabwo ikunda kubishyira ku mugaragaro.

Collection department: iki ni cyo gice kinini muri Mossad kikaba gishinzwe gushaka amakuru ndetse no kwiga ku gace bashaka bitewe n’amakuru bahakeneye. Iki gice kiKAba kigiye gifite ibiro mu bihugu bitandukanye byaba bizwi na leta y'icyo gihugu cyangwa batabizi.

Political action andLiaison Department: iki gice cyo gishinzwe ibikorwa bya Politiki ndetse n’ubufatanye hagati y’ubutasi bw’ibindi bihugu bicuti bya isriraheli tutibagiwe n’ibihugu birebana nabi na Israheli.

Special operation division: iki gice kizwi cyane kukazina ka Metsada aho gishinzwe kwica kwangiza ndetse no guteza intambara y’amagambo kubindi bihugu(psychological warfare projects).

Lap (Lohamah psichologit) Department: Iki gice gishinzwe gutegura za Propaganda zitandukanye ndetse n’ibikorwa byo kubeshya.

Research Department: Iki gice gifite inshingano yo gutata ndetse no gutanga raporo buri munsi ku makuru babonye.

Src: fas.org & britannica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maic 3 years ago
    Murakoze cyanee mwazatubwiye no kur F B I ubutasi bwamerika





Inyarwanda BACKGROUND