Ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru bitandukanye, hagiye hacaracara amafoto amwe atangaje yavugishije benshi. Muri ayo mafoto harimo ay'umugabo umaze imyaka ine yiyambika nk’abakobwa na Shaddyboo wemeza ko ari SlayQueen ku karubanda, n’abandi.
Muri, iki cyumweru Shaddy Boo, yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yemeza ko ari “Slayqueen”. Yashyizeho ifoto yandikaho ati ”SlayQueen”, iri jambo abenshi barifata nk’ubusobanuro bw’umukobwa cyangwa umugore uryamana n'abagabo bakamwishyura, gusa hari n'abarifata nk'umukobwa/umugore usa neza, ufite amafaranga, kandi ukunda kuryoshya mu mvugo z'ab'ubu.
ShaddyBoo yemeza neza ko ari Slayqueen
Uburanga
bw’umukobwa uzwi nka Yolo The Queen ku mbuga
nkoranyambaga usanga buvugisha benshi, abenshi bamugereranya na Shaddy Boo mu bwiza, bigakurura
impaka zitarangira bikabura gica .YoloThe Queen ashibutse vuba ku mbuga
nkoranyambaga, ubusanzwe abenshi bari bazi ShaddyBoo na Kate Bashabe nk’abakundwa
kuri Instagram cyane ariko ubu ari kubahiga.
Umukobwa Yolo the Queen
Abakurikira
imbuga nkoranyambaga kandi babonye umugabo witwa Mark Bryan w’imyaka
61 y’amavuko, wafashe umwanzuro wo kwiyambarira imyambaro y’abakobwa n’abagore.
Ibi byo kwambara nk’abagore kandi ari umugabo, abenshi babifashe nk’ibidasanzwe ku isi, uyu mugabo ufite inkomomko muri Amerika ntabwo yigeze atangaza impamvu nyamukuru yahisemo kureka imyambaro ya kigabo. Mark Bryan, yambara inkweto ndende z’abagore, ijipo, ishati za kigore maze akiyogoshesha umusatsi, ubwanwa bakabimaraho burundu.
Mark Bryan amaze imyaka 4 yambara nk'abagore kandi ari umugabo
N'iyo ari mu kazi Mark aba yambaye imyambaro y'abagore
TANGA IGITECYEREZO