RFL
Kigali

Iradukunda na Stecy bitabiriye Miss Rwanda bahuje imbaraga bafungura urubuga rw’ubucuruzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/10/2020 15:36
0


Gakunde Iradukunda Prayer na Niyonshuti Stecy bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, bahuje imbaraga bashyira mu bikorwa igitekerezo bari bamaranye igihe bafungura urubuga bise ‘Aloha GK’ waguriraho ikintu cyose ushaka kandi mu gihe gito.



Iradukunda na Stecy bari mu bakobwa bavuyemo 20 bitabiriye umwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan wasimbuwe na Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020.

Iradukunda avuga ko yitabiriye Miss Rwanda 2019 nk’inzira yabonaga izamufasha gushyira mu ngiro umushinga we w’iterambere, ndetse ukagirira akamaro sosiyete nyarwanda n’abandi.

Ni irushanwa avuga ko ryamufunguye mu mutwe, ahura n’abantu batandukanye ndetse ngo hari imiryango yafungutse kubera kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza, ubwenge n’umuco.

Ati “Yamfashije (Miss Rwanda) kwitinyuka niba ari ko navuga. Kujya imbere y’abantu benshi nkumva ko igitekerezo cyanjye nakibasobanurira cyangwa nakibabwira bakacyumva.”

Nyuma yo kuva muri iri rushanwa uyu mukobwa yahise abona akazi muri kompanyi yitwa ‘Uzi Collections’ ikora ibijyanye n’imyambaro y’abantu ya ‘Made in Rwanda’

Ni mu gihe Stecy we avuga ko yitabiriye Miss Rwanda kugira ngo akabye inzozi ze, kuko ngo ni ibintu yari yarifuje kuva kera akiri muto. Kandi yabashije kuzirotora!

Avuga ko nubwo atabashije kwegukana ikamba, ntacyo yishinja kuko yakoze ibyo yari ashoboye, kandi ngo ryari irushanwa yari ahatanyemo n’abakobwa b’abahanga mu ngeri zitandukanye.

Iradukunda avuga ko Miss Rwanda yatumye abasha guhura na Stecy bungurana ibitekerezo kugeza ubwo biyemeje kwikorera bagashinga urubuga bise ‘Aloha G K’.

Stecy avuga ko nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda yakomeje kuvugana na Iradukunda, kuko yasanze bahuza muri buri kimwe.

Uyu mukobwa anavuga ko barushijeho kwihuza, nyuma y’uko itsinda ry’abakobwa batabashije gukomeza muri ‘Boot Camp’ ritarambye bitewe n’uko buri umwe yihugiyeho, itsinda rirasenyuka. Stecy ati “…Nyuma yaho twakomeje kuvugana kandi dufite ibintu byinshi duhuje.”

Iradukunda avuga ko bageze ku mushinga wo gukora urubuga ‘Aloha GK’ nyuma y’ibitekerezo byinshi bagize, ariko bagakomwa mu nkokora n’ubushobozi banzura ‘gucuruza bifashishije internet’. Ati “Twahisemo rero gukora urubuga rworohera abantu bose yaba abari aho cyangwa abari kure.”

Uyu mukobwa avuga ko yahisemo gusezera ku kazi yakoraga muri ‘Uzi Collections’ kuko yatekereje ejo hazaza he, abinyujije mu kwikorera kandi akabona guhuza na Stecy bizatanga umusaruro kurushaho.

‘Aloha GK’ ni urubuga rw’ubucuruzi rwashinzwe na Iradukunda ndetse na Stecy, ruzashyirwa ku isoko mu minsi iri imbere. Muri iki gihe aba bakobwa bari kwifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Instagram bakagurisha ibintu bitandukanye

‘Aloha’ biri mu rurimi rwa Huawei bisobanuye ubushuti, G [Gakunde] naho K ni [Kabagema]. Stecy avuga ko bahisemo kwita uru rubuga ‘Aloha’ kuko ari inshuti zahuje imbaraga zo kwikorera bakiteza imbere.

Uyu mukobwa avuga ko bagiye batekereza amazina menshi ariko banzura gukoresha Aloha nk’izina buri wese azajya yumva akumva ko ryaturutse ku bushuti bukomeye bwashibukiye muri Miss Rwanda.

Prayer avuga ko batekereje gukora uru rubuga kugira ngo bafashe benshi baba bashaka kugura ‘ikintu ariko batazi neza icyo bashaka’.

Ati “Bibaho ufite amafaranga ukibaza uti ‘ese ndagura umwenda, ndagura itasi, ndagura igikoma, ndagura iki? Noneho iyo hari ahantu horoshye ushobora kubibona byose icyarimwe biroroha.”

Akomeza ati “Noneho kandi muri iyi minsi ntabwo umuntu abona umwanya buri wese aba afite ibintu bimuhugije. Ntabwo ubona umwanya wo kuvuga ngo ndajya aha ngaha kugura iki? Ariko iyo biri hamwe biroroha.”

Uyu mukobwa avuga ko ‘Aloha GK’ bayishinze nk’urubuga buri wese yajyaho akagura icyo ashaka cyose, yaba ibyo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bitamuvunye akishyura amafaranga kandi bikamugeraho mu gihe gito.

Stecy yavuze ko ubu bamaze gukorana n’abacuruzi 15 bashyize ibicuruzwa byabo kuri urubuga, ndetse ngo batangiye kuvugana n’abo mu Bufaransa, u Bushinwa n’ahandi kugira ngo begereze ibicuruzwa byabo abakiriya.

Iradukunda na Stecy bavuga ko mu gihe bamaze bakorera kuri Facebook na Instagram, bashimwa n’abaguze bababwira ko ibyo batumije ari byo babonye kandi mu gihe gito. Bavuze ko mu gihe cya vuba bamurika uru rubuga ku mugaragaro.

Bavuga kandi ko bafite intego yo guhuriza hamwe ibicuruzwa bitandukanye byo mu bihugu bitandukanye, ndetse ngo bafite inzozi zo kuzafungura iduka mu Mujyi wa Kigali rizaba ririmo buri kimwe cyose kigaragara ku rubuga rwa Aloha GK.

Gakunde Iradukunda Prayer na Niyonshuti Stecy bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 bashinze urubuga rw'ubucuruzi rwitwa 'Aloha GK'

Gakunde Iradukunda Prayer avuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ryamufunguriye amarembo yo gushyira mu bikorwa ibyo yatekerezaga

Niyonshuti Stecy avuga ko we na Gakunde bahuza muri buri kimwe, ari nayo mpamvu biyemeje gukorana nk'inshuti

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA STECY NA PRAYER


AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND