RFL
Kigali

Kim Kardashian yatsinze ikirego yaregaga kwishyurwa Miliyoni $6.1 n’uwahoze ari umurinzi we watumye bamwibira i Paris

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:22/10/2020 14:40
0


Kim Kardashian amakuru avuga ko yamaze gutsinda ikirego yasabaga ko uwahoze ari umurinzi we amwishyura miliyoni $6.1 nyuma yo kunanirwa gukora inshingano ze bigatuma yibwa mu mujyi wa Paris mu mwaka 2016.



Muri iki kirego uyu mugore yavugaga ko ashinja Pascal Duvier wahoze ari umurinzi we, ibigo by’umutekano yakoreraga n’ikigo cyitwa Balali Investments Inc. kuba harabayeho uburangare bityo bigatuma yibwa mu bujura bwitaje intwaro bwabaye mu mwaka wa 2016 ubwo yari mu mujyi wa Paris mu Bufaransa yitabiriye ibirori by’imideli bizwi nka Paris Fashion Week.

Uyu mugore ubwo yari mu mujyi wa Paris mu Ukwakira 2016 yatewe n’abajura bitwaje intwaro maze bamwiba imikufi ye itandukanye. Dailymail ivuga ko impande zombi zamaze kumvikana kuri iki kibazo mbere y’uko kigera mu nkiko n'ubwo cyari cyimaze imyaka igera kuri ibiri, ariko ntabwo higeze hatangazwa ibyo impande zombi zemeranyijwe.

Kim and her former Bodyguard

Kim Kardashian n'uwahoze ari umurinzi we

Ubwo uyu mugore yaterwaga n’abajura ari wenyine muri Hoteli mu mujyi wa Paris, uyu murinzi we yari yajyanye n’abavandimwe ba Kim Kardashian aribo: Kourtney Kardashian na Kendall Jenner mu kabyiniro (Night club). Kim Kardashian yavuze ko aba bajura yabahaye umukufi umugabo we yari aherutse kumuha nk’impano ndetse baranamuboha bamutunga n’imbunda ku mutwe maze bamwiba imikufi ifite agaciro ka miliyoni $10.

Nyuma yo kwiba uyu mugore yakunze kuvuga ko yahuye n’ikibazo cy’ihungabana rikomeye kubera ibyamubayeho ndetse agahora yishinja ko ibyamubayeho byaba byaramuturutseho.

Kim

Kim Kardashian yakunze kuvuga ko ibyamubayeho byamuteye ihungabana rikomeye

Kim Kardashian wujuje imyaka 40 y’amavuko kuwa gatatu w’iki cyumweru, we n’umugabo we Kanye West, nyuma y’ukwezi amaze kwibwa bahise birukana uyu murinzi wabo Pascal Duvier ndetse na bagenzi be bafatanyaga kubacungira umutekano.

Src: METRO & DailyMail

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND