RFL
Kigali

Hagiye gusohoka filime yitwa 'About Love' ivuga ku ngaruka z'abantu bashinga urugo bakiri bato

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2020 10:50
1


Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo abakunzi ba filime nyarwanda bihere ijisho filime y’uruhererekane yitwa ‘About Love’, ivuga byihariye ku ngaruka zo gushinga urugo mu buryo butatekerejweho.



Filime ‘About Love’ ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Ibyerekeye urukundo’ ishingiye ku bantu bashakana bakiri bato, bagera mu rugo bagatangira gushinjanya amakosa atandukanye, urushako rukabiha kuko batabanje kwiga neza umushinga wo kubana.

Umuyobozi w’iyi filime wanayanditse Uzabumwana Hussien yabwiye INYARWANDA ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filimi ashaka kugira inama abasore n’inkumi bashakana bakiri bato, bagera mu rugo ntibahuze kuko batabanje gutegura ahazaza habo.

Uzabumwana kandi anavuga ko inkuru ikubiye muri iyi filime ihura neza n’ibyabaye ku nshuri ye n’ubu ikirwana n’ubuzima, nyuma y’uko arushinze n’umukobwa bose bakiri mu myaka y’ubuto.

Akomeza ati “Mfite inshuti yanjye yashatse akiri muto mu myaka, ariko nubu nta mahoro aba afite kuko yabikoze mu buryo butunguranye kandi akiri muto. Narebye ubuzima abayemo birambabaza mpitamo gukora iyi filimi ngira ngo ngire inama bagenzi banjye.” 

Iyi filime ‘About Love’ ishingiye ku musore witwa Brighton wari umuhanzi ukizamuka, waje gukundana n’umukobwa nawe wari mu myaka ye baza kwisanga babanye nyamara buri wese akiri muto, byaje no gutuma ubuzima bwa Brighton buhinduka kuko atigeze yakira ko afite umugore bitewe n’imyaka ye. 

Bitewe no gukururwa n’iraha ry’isi, Brighton yaje kwinjira mu rukundo n’undi mukobwa bituma amutera inda nabyo ntiyabyakira yiyahuza ibiyobyabwenge. Ku bw’amahirwe yaje kubikurwamo n’inzu itunganya umuziki yitwa Kami iramufasha imuhindurira ubuzima.

Iyi filime izagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina filime bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda barimo Habimana Jean Bosco uzwi ku izina rya Matayo usanzwe akina filime yanamwiyitiriye yitwa ‘Matayo High School, Producer Beat killa n’abandi benshi.

Umukinnyi nyamukuru muri iyi filime ni Briton, uzaba akina ari umuhanzi muri iyi filime. Iyi filime izajya itambuka buri wa Gatanu w’icyumweru kuri shene ya Youtube yitwa Irenga Tv mu minsi iri imbere.

Iyi filimi yafashwe mu buryo bw’amashusho inatunganwa na Kompanyi ya Dream Day Studio, isanzwe ikora amafoto video ndetse n’ibindi bikorwa bigendanye n’ikoranabuhanga.

Hagiye gusohoka filime yitwa 'About Love' ivuga ku ngaruka z'abantu bashinga urugo bakiri bato

Iyi filime yanditswe na Uzabumwana Hussein ashingiye ku byabaye ku nshuti ye yarushinze mu buryo butateguwe

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME YITWA 'ABOUT LOVE' IGIYE GUSOHOKA MU MINSI IRI IMBERE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawukuriryayo jean baptiste3 years ago
    Muyiduhe turayikeneye@





Inyarwanda BACKGROUND