RFL
Kigali

Padiri Ubald Rugirangoga usengera abantu bagakira indwara yatangaje ko yanduye Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2020 9:06
2


Padiri Ubald Rugirangoga wamamaye mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo Kanseri, SIDA n’izindi, yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.



Padiri Ubald umaze igihe ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook avuga ko atameze neza nyuma y’uko ibizamini byo kwa muganga bigaragaje ko yanduye Covid-19.

Padiri Ubald umaze imyaka 29 ari umupadiri muri Diyosezi Gatulika ya Cyangugu mu Burengerazuba, yavuze ko uburwayi bwe ari bwo bwatumye atabasha gukomeza kuvugira hamwe isengesho rya Rozari n’abakirisitu nk’uko byari bisanzwe bigenda yifashishije Facebook.

Yavuze ko abaganga bari kumwitaho uko bikwiye kugira ngo akire mu gihe cya vuba. Padiri Ubald avuga ko nakira azakomeza ibikorwa byo gusengera abantu yifashije urubuga rwa Facebook mu buryo bw’imbonankubone. Yasabye abantu kumuzirikana mu masengesho yabo ya buri munsi.

Ubutumwa bwanditse ku rukuta rwe rwa Facebook bugira buti “Tubiseguyeho ko nta sengesho rya Rozari ryabayeho mu minsi ishize. Padiri Ubald akeneye amasengesho yanyu. Yanduye Covid-19 kandi ntabwo ameze neza, Ari kwitabwaho n’abaganga ngo abe yakira vuba bishoboka.”

Bukomeza buti “Naba yongeye kumera neza azasubukura isengesho rya Rozari yakoreraga kuri Facebook. Hagati aho, mukomeze kumusengera. Tubifurije umugisha n’amahoro.”

Padiri Ubald Rugirangonga, amaze kwamamara mu Rwanda no hanze kubera impano idasanzwe afite yo gusengera abarwayi bagakira ubumuga butandukanye n’indwara zikomeye ziba zarananiye abaganga b’inzobere. Yibazwaho byinshi n’abatari bacye, ahanini bitewe n’umwihariko afite mu byo akora.

Ni umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu ariko azenguruka ibice bitandukanye by’igihugu asengera abantu, akanagera mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi akora uyu murimo wo gukiza abarwayi akoresheje isengesho. Aho bizwi ko uyu mupadiri ajya gusengera, abantu baba ari uruvunganzoka imihanda yose batwaranira kudatangwa n’amasengesho ya Padiri Ubald.

Padiri Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyakaremye Innocent3 years ago
    Nyagasani Yezu amurebane impuhwe amukize, akomeze ubutumwa yamushinze bwo gufasha abantu gusubirana ubuzima.
  • Ngizwenayo Emmanuel3 years ago
    Imana igufashe musaserodoti wa Nyagasani maze ukire





Inyarwanda BACKGROUND